skol

Butera Knowless yatagaje abahanzi bakoze kuri Album ye igiye gusohoka yitwa” Inzora"

Imyidagaduro   Yanditswe na: Rebecca UFITAMAHORO 11 June 2021

Umuhanzikazi Butera Knowless yatangaje indirimbo 11 zigize Album ye SHya ya Gatanu yise “Inzora”hariho izo yanakoranye n’abahanzi Ykee Benda,Navio,King James,Social Mura n’abahanzi bo muri Kina Music.


Ku itrariki ya 14 Kamena uyu mwaka nibwo Butera Knowless azashyira ku mugaragararo Album ye ya Gatanu yitiriye umukobwa we w’ubuheta n’imfura ye. Ni Album iryoheye ugutwi kandi ifite ubutumwa bukora ku mibereho ya muntu !Yayumvishije abakunzi ba Kiss Fm kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Kamena 2021.

Yari aherekejewe n’abahanzi bayikoranyeho hamwe n’umugabowe arinawe producer Clement wayitunganyije,ikubiyemo abahanzi bo muri diyasipora bumvikanaho na King Jes uri kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe Za Amerika.

Ni Album yakozweho n’abacuranzi batandukanye bo mu Rwanda ,aba Producer bagiye baza mu Rwanda mu bihe bitandukanye, nka producer Bob Pro n’abandi.

Abahanzi barimo abo muri Uganda bari kuri Album,harimo Ykee Benda wakunzwe mu ndirimbo “Farmer Remix” yakoranye na Sheebah Karungi afite indirimbo na Butera Knowless kuri iyi Album.

Hari kandi na Daniel Lubwa Kigozi uzwi nka Navio.Ni umuhazno w’umunya-Uganda ufite ijwi yo mu jyana ya Hip-hop.

Abahanzi bo mu Rwanda bafiteho indirimbo ni abo muri Kina Music barimo Platini,Tom Close,Nel Ngabo na Igor Mabano bakoranye indirimbo bise “Ikofi”ndetse na Aline Gahongayire bakoranye indirimbo bise “Asante’ ari nayo yambre.

Platini bakoranye indirimbo nise ‘Confuser’.Hakaba na Social Mula bakoranye indirimbo bise ‘AKANTU”

Tom close bakoranye indirimbo "Ikofi" iri kuri iyi Album ye ya 5




Author : Rebecca UFITAMAHORO

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Bruce Melodie yateye utwatsi kubavuze ko yaguze imodoka ku kayabo ka...

Bruce Melodie nk’umwe mu bahanzi bakomeye mu bagezweho muri iyi minsi...
23 October 2021 0

Ihere ijisho amafoto y’ibyamamarekazi nyarwanda yabiciye bigacika kuri...

Muri iki cyumweru turimo gusoza, ibyamamarekazi nyarwanda batandukanye...
23 October 2021 0

Video y’umunsi : Umuhanzi The Ben yerekanye uko yatereye umukunzi we...

Mu gitondo cyo kuri uyu wakane nibwo umuhanzi The Ben yagaragaje video...
21 October 2021 0

Iminsi irabarirwa ku ntoki ngo ibihembo bya Kiss Summer Awards 2021 bihabwe...

Kiss Summer Awards ni ibihembo bihabwa abantu batandukanye bari mu byiciro...
21 October 2021 0

Platini P yatumiwe mu gitaramo gikomeye muri Sierra Leone

Umuhanzi Platini P uhagaze neza mu muziki Nyarwanda yatumiwe mu...
20 October 2021 0

Symphony Band iri gutegura igitaramo cy’amateka yatumiyemo Ric...

Itsinda ry’abaririmbyi n’abacurunzi rya Symphony Band ryateguye igitaramo...
20 October 2021 0