skol
fortebet

Butera Knowless yatangije umuryango ugamije gufasha abakobwa batewe inda n’ababyeyi barera abana bonyine

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Saturday 27, Jun 2026

Butera Knowless yatangije umuryango ugamije gufasha abakobwa batewe inda n'ababyeyi barera abana bonyine

Sponsored Ad

skol

Umuhanzikazi Butera Knowless yatangaje ko yatangije umuryango wita ku mibereho myiza witwa Butera Cares Foundation, ufite intego yo gufasha abakobwa batewe inda zitateganyijwe, cyane cyane abahuye n’ihohoterwa, ndetse n’ababyeyi barera abana bonyine bafite ibibazo by’ubukene.

Knowless yavuze ko iki gitekerezo cyaturutse ku rugendo rw’ubuzima bwe n’amasomo yaruvanyemo, aho yumvise ko igihe umuntu ageze ku rwego rwiza abikesha ababaye hafi ye, aba akwiriye na we kugira uruhare mu guhindura ubuzima bw’abandi.

Yagaragaje ko ibikorwa by’uyu muryango bitibanda gusa ku gutanga ubufasha bw’ibanze, ahubwo bigamije gufasha abagenerwabikorwa kongera kwiyubaka no kwigira binyuze mu mahugurwa y’imyuga n’indi gahunda ibafasha kubona ubushobozi bwo kwiteza imbere.

Ibi Knowless yabigarutseho nyuma y’uko umwe mu bakobwa witwa Rachel, uri mu bafashwa na Butera Cares Foundation, asoje amahugurwa y’ubudozi yize ku bufatanye na Gasore Serge Foundation, ahabwa impamyabumenyi imwemerera gutangira gukora uwo mwuga.

Nk’uko Knowless yabisobanuye, Rachel yamenyanye n’uyu muryango mu ntangiriro za 2025, nyuma yo kunyura mu bihe bikomeye by’ihohoterwa byamuviriyemo gutwara inda atateganyaga, ibintu byari byaramuteye kwiheba no kubura icyizere cy’ubuzima.

Nyuma yo kuganirizwa no guhabwa ubufasha, Rachel yongeye kubona icyizere, agaragaza ko inzozi ze zari ukwiga ubudozi no kuzaba umudozi wabigize umwuga. Ubu yamaze kurangiza ayo masomo, akaba yiteguye kwinjira ku isoko ry’umurimo.

Knowless yavuze ko inkuru nk’iya Rachel ari kimwe mu bimushishikariza gukomeza iyi gahunda yo gufasha abakobwa n’abagore banyuze mu bihe bikomeye, bakabasha kongera kubaka ubuzima bwabo.

Yasobanuye ko kugeza ubu ibikorwa bya Butera Cares Foundation bimaze kugera mu turere twa Bugesera na Gasabo, aho bamaze gutangira gukurikirana no gufasha abantu barenga 50.

Uyu muryango ukorana n’inzego z’ibanze mu kumenya abafite ibibazo biremereye kurusha abandi, hagamijwe ko ubufasha bugera ku babukeneye koko.

Knowless yasoje avuga ko icyifuzo cye ari ukubona abakobwa n’abagore bahuye n’ibibazo bikomeye bongera kugira icyizere cy’ejo hazaza, bakabona amahirwe yo kwiga imyuga cyangwa ibindi bibafasha kwigira no kubaho ubuzima bufite icyerekezo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa