skol

Buzaba butuje kandi bworoheje – Blanco avuga ku bukwe bwe na Selena Gomez

Yanditswe: Thursday 10, Jul 2025

featured-image

Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo w’Umunyamerika, Benny Blanco, yahishuye uko yiteguye ubukwe bwe n’umukunzi we, Selena Gomez, avuga ko buzaba bworoshye, butuje ariko bushimishije.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyarwenya Jake Shane cyitwa ’Therapuss’ kimaze kwamamara ku mbuga nka YouTube, Spotify na Apple Podcasts, Benny Blanco yavuze byinshi ku buzima bwe bwite, umubano we na Selena Gomez, uko yabayeho afite indwara ya OCD (Obsessive-Compulsive Disorder), ndetse anasubiza ku nshuro ya mbere ku bijyanye no gukorana na Billie Eilish mu bwana bwe.

Blanco w’imyaka 36, wasabye Selena Gomez ko yazamubera umugore mu mpera za 2024, yavuze ko n’ubwo bataratangira imyiteguro y’ubukwe, yishimira uko ubuzima bwabo buhagaze. Ati: “Ndifuza gufata akaruhuko gato. Maze igihe nkora cyane, ubu ndashaka kuryama mu buriri nkibagirwa n’umunsi turiho. Iyo ndi kumwe na Selena, mbasha kumara umunsi wose tureba filime, turya, tuganira, tukidagadura. Ni we muntu unyorohera kubana na we uko nshaka.”

Yongeyeho ko n’ubwo bataratangira imyiteguro y’ubukwe, bateganya gutangira kubiganiraho muri iyi mpeshyi. “Ubukwe buzaba buciye bugufi kandi butuje,” ni ko yasubije aseka ubwo umunyamakuru yamubwiraga ko buzaba ari igitaramo kirenze.

Mu kiganiro kandi, Benny Blanco yagarutse ku rugendo rwe mu guhangana n’indwara ya OCD, avuga ko kuva akiri umwana yajyaga agira imyitwarire idasanzwe yo gukora ibintu mu buryo buhoraho kubera ubwoba bw’uko hari ikibi cyabaho naramuka abiretse. Ati: “Nkiri umwana, navugaga ‘mmph’ inshuro nyinshi. Numvaga nimbireka, ababyeyi banjye bashobora gupfa."

Yavuze ko ubu abasha kubaho atabangamiye abandi, nubwo akenshi akomeza ibintu bimwe byo gukora ibisa n’aho ari umuco kuri we. Ati: “Nshyira ibintu byose byo mu bwihisho hanze. Ariko sinzi niba ari OCD gusa cyangwa ari uko mbikunda gutyo.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa