skol
fortebet

Bwa mbere Aline Gahongayire yerekanye impeta yambitswe(AMAFOTO)

Yanditswe: Tuesday 10, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzikazi umaze kwigarurira imitima ya benshi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ku munsi wahariwe nyina w’umuntu yerekanye impano nyinshi yahawe harimo n’impeta yavuze ko yambitswe ariko atari yaragaragaje.

Sponsored Ad

Aline Gahongayire uherutsa gutangaza ko yambitswe impeta n’umukuzi we bitegura kurushinga bwa mbere yayigaragaje.

Ku munsi wahariwe nyina w’umuntu, ababyeyi bashimira Imana yabahaye impano yo kwibaruka abana nabo bagashimira Imana ndetse n’ababyeyi babibarutse.

Ni umunsi uba udasanzwe cyane ku babyeyi bakibaruka nkuko byagiye bigaragara mu byamamare bitandukanye.

Aline Gahongayire yifashishije urukuta rwe rwa Instagram ahashyirwa amafoto cyangwa se n’ibindi mu masaha 24 gusa yagaragaje ko k’umunsi w’ababyeyi yakiriye impano nyinshi zitandukanye ndetse kuri we abifata nk’umugisha ukomeye, mu byo yagaragaje harimo n’impeta nziza cyane benshi bavuze ko ari iyo yambitswe yari ataragaragaza.

Aline Gahongayire yamenyekanye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana zisana imitima ya benshi ndetse yakunze kugaragara mu bikorwa bitandukanye byo gufasha abantu bigahindura ubuzima bwa benshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa