skol

Bwa mbere Cyusa Ibrahim yeruye atomora umukunzi we Jeanine Noach [ Amafoto]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Rebecca UFITAMAHORO 22 November 2021

Umuhanzi w’indirimbo za Gakondo Cyusa Ibrahim yashyize ku mugaragaro urukundo afitiye Jeanine Noach mu mitoma itangaje.


Cyusa mu butimwa yanyujije kuri konti ye ya Instagram yatomoye uyu mubyeyi rukundo mu magambo arimo ikinyarwanda kizimije

Mu magambo yanditse yagize ati “Impuha nizijure mundeke mvuge imvaho. Wowe nseko y’umusereko ukaba inyamibwa mu ngenzi; amenyo nk’ingwa yera; imico myiza ikuranga yavugwa n’abakuzi ingingo. Uw’imbabazi wa cyusa Jeanine Noach.”

Byari bimaze iminsi bivugwa ko Cyusa Ibrahim ari mu rukundo na Jeanine Noach. Nyuma y’uko aya makuru akwirakwiye, uyu muhanzi yabibajijweho niba koko baba bari mu rukundo abihakana yivuye inyuma. Ibi yabihakanye mu kiganiro aherutse kugirana na Isimbi Tv.

Aho yasubije agira Ati “Ni inshuti yanjye ikomeye, turi inshuti ariko iby’urukundo nanjye nabibonye mu itangazamakuru sinzi aho byavuye kuko n’ababyandikaga nta wigeze ashaka kubimbaza.”


Bamaze iminsi binezeza ku kirwa cya Zanzibar

Batangiye bamubaza niba yaba ari mu rukundo na Jeanine Noach bashingiye ku mashusho babonye bombi bari kumwe mu modoka uyu muhanzi agenda amuririmbira indirimbo ye yasabiyemo "amarebe ". Icyo gihe yavuze ko nta rukundo barimo ahubwo ari inshuti magara.


Uyu mugore usanzwe ari nyirasenge wa Nishimwe Noamie wabaye Miss Rwanda 2020 afite imyaka 48 afite umwana mukuru uri mu myaka irenga 20. Cyusa bari mu rukundo, afite imyaka 32.

Author : Rebecca UFITAMAHORO

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Miss Elizabeth agiye guhagarira Uganda muri Miss World kumunota...

Miss Elizabeth Bagaya yerekeje muri Puerto Rico ahari kubera irushanwa rya...
7 December 2021 0

Umunyamideli ukomeye Sonia Mugabo yasabwe arankwa [Amafoto]

Umwe muri ba Rwiyemezamirimo bakiri bato bahiriwe n’ubuhinzi bw’urusenda mu...
6 December 2021 0

Indirimbo Bruce Melodie yari gukorana na Koffi Olomide yasubitswe

Amashusho ya Bruce Melodie na Koffi Olomide yasakaye ku mbuga...
6 December 2021 0

Ifoto y’umuhanzikazi Ariel Wayz yerekana amabere ikomeje kuvugisha...

Ariel Wayz yongeye kwibasirwa bikomeye ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo...
6 December 2021 0

Ihere ijisho amafoto yaranze umuhango w’ubukwe bwa Senateri Evode n’umukunzi...

Ku munsi w’ejo tariki ya 5 Ukuboza 2021, nibwo Senateri Evode Uwizeyimana...
6 December 2021 0

Umukobwa wari umaze iminsi avugwa mu rukundo na Diamond yambitswe impeta...

Andréa Abrahams wari umaze iminsi bivugwa ko akundana n’umuhanzi Diamond...
1 December 2021 0