Umuhanzi Icyishishaka Davis D kunshuro ye ya mbere yerekanye umukobwa yihebeye nyuma y’igihe yitirirwa abakobwa benshi ariko ntagire icyo abivugaho.
Uyu muhanzi ukunzwe n’abatari bake hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo yaciye amazimwe ku bibazaga ku mukunzi we ndetse nabandi bamwiyitirira agaragaza umukobwa bari mu rukundo.
Davis D yifashishije urukuta rwe rwa Instagram yasangije abamukurikira amafoto amugaragaza ari kumwe n’inkumi y’uburanga ndetse ashimangira ko ari we wa mbere mu buzima bwe.
Muri ayo mafoto Davis D agaragara asa nuha ururabo umukunzi we bahagaze ahantu heza cyane hari umunara muremure mu Bufaransa arangije ashyiraho ubutumwa bugira buti"Number One".
Davis D yerekanye umukobwa bari mu rukundo nyuma y’igihe abazwa ku byerekeranye n’umukunzi we ndetse n’abakobwa benshi bagiye bamwiyitirira ariko ntagire icyo abitangazaho.
Davis D ni umwe mu bahanzi beza u Rwanda rufite ndetse ukomeje no kugira uruhare mu gutumbagiza umuziki Nyarwanda abinyujije mu bitaramo bitandukanye agenda akorera ku mugabane w’u Burayi ndetse n’ahandi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *