skol

Bwa mbere Mama Sava yahishuye byinshi ku musore wigaruriye umutima we

Imyidagaduro   Yanditswe na: Rebecca UFITAMAHORO 23 May 2022

Umunyana Annalisa wamenyekanye nka Mama Sava wamenyekanye muri firime y’uruhererekane ya Mama Sava yahishuye ko ari mu munyenga w’urukundo n’umusore n’umusore bahujwe n’inshuti yabo yamutanzemo ‘passe’.


Mama Sava yabigarutseho mukiniro yagiranye na Yago aho yavugaga ku buzima bwe bwihariye haba muri cinema nyarwanda abarizwamo ndetse n’ubuzima bwe bwihariye.

Uyu mubyeyi w’abana 2 avuga kuri uyu musore yirinze gutangaza izina rye bamaranye imyaka irenga ibiri mu rukundo bahujwe n’ishuti.

Amuvugaho yagize ati” Sha uriya musore ni igitangaza, yakundaga kuvuga ko ankunda rimwe abibwira umushuti wanjye dukinana muri sinema, umunsi umwe rero uwo mushuti wanjye yaje kuntumira iwe, ngezeyo nasanzeyo umusore ntari nzi naho burya ni umwe wari warankunze.”

Nyuma yo kumenyana no gutangira kuganira, Mama Sava avuga ko byabasabye nk’amezi atatu kugira ngo binjire mu rukundo bya nyabyo.

Kuri ubu Mama Sava yahishuye ko imyaka igiye kuzura ibiri akundana n’uyu musore wanamwambitse impeta y’icyizere mu rukundo.

Icyakora ngo si impeta y’isezerano ryo kubana yambitswe, ahubwo ngo ni ishimangira icyizere cyabo mu rukundo.

Ati “Ntabwo ari iy’isezerano ryo kubana, oya. Ni impeta y’uko twari twemeranyije gukundana bya nyabyo. Yayinyambitse muri Gashyantare 2022.”
Mama Sava asubiye mu nkuru z’urukundo nyuma y’imyaka hafi itanu atandukanye n’umugabo bari barakoze ubukwe.”

Yakomeje avuga ko urukundo n’uyumusore rutandukanye kandi rumunyuze , yagize ati” Naciye mu nkundo zitandukanye ,harumunu mukundana ukumva uranyuzwe , yakubabaza ukumva uramukumbuye , wamubabaza akagukumbura , uwo muntu rero niwe wampinduriye Isi. ...[Uwo muntu rero niwe nkubwira ” , kugeza izi saha ndabiziko ankunda kandi nanjye ndamukunda”.

Ubusanzwe Annalisa uzwi nka Mama Sava yavutse tariki ya 16 Ukwakira 1996, avukira mu karere i Kigali mu karere ka Gasabo mu murenge wa Gisozi , yinjiye mu ruganda rwa cinema mu Ukwakira 2017 ubwo yakinaga muri filime yamenyekanye cyane ya Seburikoko.

Author : Rebecca UFITAMAHORO

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble stv

    Mugabanye amakosa mu myandikire pe

    1 month ago

Inzindi nkuru

Rusizi: Umugore yaje guhagarika ubukwe bw’umugabo babyaranye ubuyobozi...

Mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Kamembe umugore yaje guhagarika ubukwe...
30 June 2022 0

Justin Bieber yagaragaye yishimanye n’umugore we nyuma yo gutangaza ko...

Umuhanzi ukomeye muri Leta zunze ubumwe z’America wamamaye nka Justin Bieber...
30 June 2022 0

Danny Vumbi yahishuye ibihangano yabujijwe na Nyina ubwo bamushyinguraga

Umuhanzi Danny Vumbi yahishuye ko umubyeyi we yari yaramusaye guhagarika...
30 June 2022 0

Kevin Kade avuze imbogamizi ahura nazo aterwa no kuba ari icyamamare

Umuhanzi uri mu bagezweho hano mu Rwanda umaze kubaka izina nka Kevin Kade...
30 June 2022 0

Shaddyboo yahumurije Dj Dizzo urembejwe na Canseri

Umunyamideli Mbabazi Shadia wamamaye nka Shaddyboo yafashe umwanya...
30 June 2022 0

Ihere ijisho uburanga bwa Tunzi wabaye Miss Universe 2019 uri kubarizwa i...

Mu mafoto atandukanye ihere ijisho uburanga bwa Zozibini Tunzi uturuka...
29 June 2022 0