Bwa mbere Miss Umunyana Shanitah yagaragaje ko arambiwe kubeshywa n’abategura Miss East Africa
Yanditswe: Wednesday 19, Oct 2022

Umunyana ShanItah wegukanye ikamba rya Miss East Africa 2020-2021yeruye agira inama abakobwa ko bakwiye kwirinda gushukwa n’abategura amarushanwa y’ubwiza kuko baba bagamije inyungu zabo bwite mu gihe abayitabira ntacyo abamarira.
Ibi Miss Shanittha abivuze nyuma y’igihe ategereje ibihembo yemerewe ubwo yegukanaga ikamba muri Miss East Africa ariko amaso akaba yaraheze mu kirere.
Uyu mukobwa witabiriye amarushanwa atandukanye arimo Miss Rwanda, Miss Supranational yanatwaye ndetse na Miss East Africa nayo yatwaye, abinyujije ku rubuga rwe rwa twitter yatangaje ko iyo urebye usanga aya marushanwa, ntacyo amarira abayitabira ahubwo inyungu zikubirwa n’abayategura.
Ibi abitangaje mu gihe umwaka ugiye gushira yegukanye ikamba rya Miss East Africa, ariko akaba atarahabwa igihembo cy’imodoka yo mu bwoko bwa Nissan Xtrail 2021 nshyashya ubusanzwe igura ibihumbi 44 by’amadorali ya Amerika, angana na miliyoni 44 z’amafaranga y’u Rwanda yari yemerewe.
Amakuru avuga ko usibye igihembo nyamakuru cy’imodoka n’umushahara yari yemerewe buri kwezi atigeze awuhabwa.
Mu magambo ye yashyize kuri twitter yagiriye inama abakobwa bashukwa ko bagiye kuzamurwa binyuze mu marushanwa y’ubwiza.
Ati “ Bakobwa ntimuzatume hari ubashuka ko ashaka kubateza imbere no kubaha amahirwe binyuze mu marushanwa y’ubwiza kuko baba bagambiriye, kwizamura bo ubwabo no kwigwizaho inyungu ku giti cyabo.”
Dear Girls, Let nobody deceive us saying that they want to Empower girls, Create opportunities for girls, to mention just a few, through Beauty Pageants with an aim of their Personal growth, Personal interests and so on and so forth.#letsstopcontempt #beautypagents #RwOT
1/2— Shanitah Umunyana (@ShanitahUmunya1) October 19, 2022
Ubwo Miss Shanitah yambikwaga ikamba yeretswe imodoka y’igihembo gusa ntiyiyitahana i Kigali, nyuma Miss Jolly yatangaje ko yashyizwe ku isoko kuko itwarirwaho uruhande rutari urwo mu Rwanda.
Imodoka yarayitegereje amaso ahera mu kirere, amakuru avuga ko abateguye iri rushanwa bagiye bamwizeza kumuha amafaranga n’imodoka inshuro nyinshi ariko ntibubahirize amasezerano bagiranye.
Ku ruhande rwa Rena events, yo muri Tanzania na Miss Jolly bafatanyije gutegura iri rushanwa bakomeza bavuga ko bari kubikurikirana gusa ntihagire igisubizo nyacyo gitangwa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *