skol
fortebet

Bwa mbere Platnumz yagize icyo avuga ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’inzoga bivugwa ko byamugize imbata

Yanditswe: Friday 18, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ibi Diamond yabigarutseho mu biganiro ari gukora mu kumenyakanisha EP ye nshya, “First of all” [FOA EP] aherutse gushyira hanze. Yemeye ko yari yarasaritswe n’inzoga, ariko akaba yaraziretse kuva mu kwezi kwa 10 umwaka ushize. Hari aho yagize ati "Ndemeranywa namwe nanywaga inzoga nyinshi, ariko naraziretse kuva mu kwa 10 umwaka ushize".
Yivuye inyuma yavuze ko usibye inzoga, nta kindi kiyobyabwenge yigeze akoresha nk’uko benshi bagiye babimushinja, barimo ibyamamare nka Harmonize na rubanda (...)

Sponsored Ad

Ibi Diamond yabigarutseho mu biganiro ari gukora mu kumenyakanisha EP ye nshya, “First of all” [FOA EP] aherutse gushyira hanze. Yemeye ko yari yarasaritswe n’inzoga, ariko akaba yaraziretse kuva mu kwezi kwa 10 umwaka ushize. Hari aho yagize ati "Ndemeranywa namwe nanywaga inzoga nyinshi, ariko naraziretse kuva mu kwa 10 umwaka ushize".

Yivuye inyuma yavuze ko usibye inzoga, nta kindi kiyobyabwenge yigeze akoresha nk’uko benshi bagiye babimushinja, barimo ibyamamare nka Harmonize na rubanda batari bake.

Harmonize yigeze kuvuga ko Diamond yasaritswe n’ibiyobyambwenge, yibaza ukuntu Leta ya Tanzania imugira umuhanzi ukora ubukangurambaga ashishikariza urubyiruko kurwanya ibiyobyabwenge, kandi nyamara yarasaritswe nabyo.

Ntakavugirwa ubusa! Hari abafashe ibyo Harmonize yavuze nk’ukuri, kuko babanye igihe kirekire ubwo uyu muhanzi yabarizwaga muri Wasafi ya Diamond. Ibyo gukoresha ibiyobyabwenge bya Diamond, ntabwo ari Harmonize wabikomojeho gusa, kuko byagiye binavugwa muri rubanda bamukurikirana umunsi ku wundi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa