Bwa mbere Platnumz yagize icyo avuga ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’inzoga bivugwa ko byamugize imbata
Yanditswe: Friday 18, Mar 2022
Ibi Diamond yabigarutseho mu biganiro ari gukora mu kumenyakanisha EP ye nshya, “First of all” [FOA EP] aherutse gushyira hanze. Yemeye ko yari yarasaritswe n’inzoga, ariko akaba yaraziretse kuva mu kwezi kwa 10 umwaka ushize. Hari aho yagize ati "Ndemeranywa namwe nanywaga inzoga nyinshi, ariko naraziretse kuva mu kwa 10 umwaka ushize".
Yivuye inyuma yavuze ko usibye inzoga, nta kindi kiyobyabwenge yigeze akoresha nk’uko benshi bagiye babimushinja, barimo ibyamamare nka Harmonize na rubanda (...)
Ibi Diamond yabigarutseho mu biganiro ari gukora mu kumenyakanisha EP ye nshya, “First of all” [FOA EP] aherutse gushyira hanze. Yemeye ko yari yarasaritswe n’inzoga, ariko akaba yaraziretse kuva mu kwezi kwa 10 umwaka ushize. Hari aho yagize ati "Ndemeranywa namwe nanywaga inzoga nyinshi, ariko naraziretse kuva mu kwa 10 umwaka ushize".
Yivuye inyuma yavuze ko usibye inzoga, nta kindi kiyobyabwenge yigeze akoresha nk’uko benshi bagiye babimushinja, barimo ibyamamare nka Harmonize na rubanda batari bake.
Harmonize yigeze kuvuga ko Diamond yasaritswe n’ibiyobyambwenge, yibaza ukuntu Leta ya Tanzania imugira umuhanzi ukora ubukangurambaga ashishikariza urubyiruko kurwanya ibiyobyabwenge, kandi nyamara yarasaritswe nabyo.
Ntakavugirwa ubusa! Hari abafashe ibyo Harmonize yavuze nk’ukuri, kuko babanye igihe kirekire ubwo uyu muhanzi yabarizwaga muri Wasafi ya Diamond. Ibyo gukoresha ibiyobyabwenge bya Diamond, ntabwo ari Harmonize wabikomojeho gusa, kuko byagiye binavugwa muri rubanda bamukurikirana umunsi ku wundi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *