skol
fortebet

Bwa mbere Producer Element-Eleeeh yumvikanye aririmba bivugisha benshi(VIDEO)

Yanditswe: Monday 06, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Bwa mbere Mugisha Fred Robinson wamamaye nka @element_eleeeh mu gukora imiziki y’abahanzi yumvikanye aririmba byeruye aboneraho no gutangaza ko ashobora kuyisohora bivugisha benshi kubera iyo mpano n’ijwi rigoroye.

Sponsored Ad

Ibi yabitangaje yifashishije urukuta rwe rwa Instagram mu mashusho yashyizeho ariririmba indirimbo nziza cyane mu ijwi rigoroye maze ahishura ko ashobora kuyisohora.

Abakunzi be bashyizeho ubutumwa butandukanye bagaragaza ko bishimiye ibyo yakoze ndetse ko bisa nkaho bari bamutegereje.

Mu bashyizeho ubutumwa bwa mbere Umunyamideli Shaddyboo niwe wahise agira ati " Ntureba" nko kumubwira ati kare kose warihe n’abandi benshi barimo ibyamamare bitandukanye nka Junior Giti wavuze ati" Singe uzabona isohoka turategereje".

Element-Eleeeh ni umwe mu ba Producer beza dufite hano mu Rwanda kandi bakiri bato.

Uyu musore amaze gukora indirimbo nyinshi zagiye zikundwa na benshi nka ’Nana ya Kevin Kade iri mu zigezweho uyu munsi,Ndarura ya Juno Kizigenza,Inana ya Chriss Eazy ndetse n’izindi nyinshi zitandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa