skol

Bwa mbere Rihanna yerekanye Impeta ya zahabu yambitswe n’umukunzi we bitegura kwibaruka [AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Rebecca UFITAMAHORO 22 March 2022

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Rihanna uri kwitegura kwibaruka imfura ye na A$AP Rocky ,yerekanye impeta ya zahabu bivugwa ko yambitswe ubwo yari ari guhaha imyenda y’umwana yitegura kwibaruka.

Umuhanzikazi Rihanna ntagisiba kuvugwa nyuma y’aho yatangarije ko atwite, umwana we wa mbere n’umukunzi we A$AP Rocky bamaranye imyaka 4 bakundana. Nyuma y’aho hashize iminsi agaragaye ahaha imyenda y’umwana y’abakobwa bikavugwa ko atwite umwana w’umukobwa, kuri ubu uyu muhanzikazi w’icyamamare yongeye kuzamura amarangamutima ya benshi, bacyeka ko yaba yambitswe impeta y’urukundo n’umukunzi we A$AP Rocky.

Nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye by’imyidagaduro birimo TMZ na Daily Mail, Rihanna ashobora kuba yambitswe impeta y’urukundo n’umuraperi A$AP Rocky. Ibi bikaba byatangiye gukekwa ubwo Rihanna yagaragaye yambaye impeta ikoze muri zahabu, ubwo yari ari gusohoka mu iduka ryitwa Kitson Baby Clothes Boutique riherereye mu mujyi wa Los Angeles.

Ibi byatumye abafana be bakeka ko impeta ya zahabu yambaye yaba ari iy’urukundo, dore ko aherutse gutangariza ikinyamakuru Elle Magazine ko byamushimisha cyane A$AP Rocky amusabye ko bakora ubukwe. N’ubwo uyu muhanzikazi ntacyo arabivugaho, ntibiri kubuza benshi ku mbuga nkoranyambaga gukomeza kuvuga ko yambitswe impeta y’urukundo.



Author : Rebecca UFITAMAHORO

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Harmonize yihanije abavuga ko kwinginga asaba imbabazi uwahoze ari...

Umuhanzi ukomoka mu Gihugu cya Tanzinia wamenyekanye nka Harmonize uko...
26 May 2022 0

Amakuru Agezweho: Prince Kid yitabye urukiko rw’ubujurire yagirwa kuburana...

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Gicurasi 2022 , nibwo Ishimwe...
26 May 2022 0

Yasabye Imbabazi ! Menya uko imyanzuro y’urukiko iteye mu ifungurwa rya...

Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwemeje ko Iradukunda Elsa wabaye Miss Rwanda...
25 May 2022 0

Amakuru mashya:Imyanzuro y’urukiko yemeje ko Miss Elsa arekurwa

Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwemeje ko Iradukunda Elsa wabaye Miss Rwanda...
25 May 2022 0

Umuhanzikazi Annet Murava yambitswe impeta n’umukunzi we bitegura...

Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wamenyekanye nka...
25 May 2022 0

Urutonde rw’abahanzi bakanyujijeho mu bihe byashize ubu bakaba baraburiwe...

Urutonde rw’abahanzi bakanyujijeho mu ruhando rwa Muzika Nyarwanda...
25 May 2022 0