skol

Bwa mbere Sandra Teta yavuze ku bihe bikomeye yanyuzemo n’umubano afitanye na Weasel babyaranye

Yanditswe: Friday 16, Dec 2022

featured-image

Umunyarwandakazi Sandra Teta uri kubarizwa mu Rwanda nyuma yo kuva muri Uganda asa n’uhunze kubera ibibazo yagiranye n’umuhanzi Weasel babyaranye abana babiri bwa mbere yavuze ingaruka n’ibihe bibi yanyuzemo ndetse n’umubano afitanye na Weasel babyaranye.

Ni mu kiganiro yagiranye na Youtube Chanel ’Yago Tv Show’ aho Sandra yabajijwe umubano afitanye na Weasel babyaranye ariko umubano wabo ukaza kuzamo agatotsi aho yaje mu Rwanda nyuma y’amafoto atandukanye yagiye acicikana amugaragaza afite inguma ku mubiri bivugwa ko yazitewe n’uyu mugabo babyaranye.

Ati" “Ni Papa w’abana banjye, ni ko tubanye nyine, ibindi byose ndakeka ari ubuzima bwite ariko ni Papa w’abana, ni n’ikintu kidashobora guhinduka niyo naba mfite ubugenge bumeze gute, ntibyahinduka. Ni cyo cyubahiro muha, ibindi byose…”

Avuga ko nubwo yanyuze muri izo ngorane, ariko icyamukomerekeje kurusha ibindi ari ukuntu byasakujwe ku mbuga nkoranyambaga.

Ati “Ikintu navuga ku mbuga nkoranyambaga, rwose ntimukazihe umwanya kuko zigira ingaruka ku buzima bwo mu mutwe bw’abantu benshi, burya ntimukabone umuntu bari kumuvuga ngo mwumve ko ari ibintu byoroshye. Urabibona ukumva ibitekerezo byinshi birwanira mu mubiri wawe. Buri wese akumva ko afite ibitekerezo ku buzima bwawe.”

Akomeza agira ati “Burya ntimukabone umuntu asaze ngo mugire ngo ni ikintu gito, ni ibintu byinshi birwanira mu mutwe wawe, iyo udashoboye kubiturisha ngo ubyakire byose, bivamo ibibazo byo mu mutwe.”

Sandra yaboneyeho no kunenga abanyamakuru bakora inkuru zihabanye n’ukuri bagamije inyungu zabo ariko ntibite ku ngarika zishobora kugera kuwo bari kuvugaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa