Umuhanzikazi Sheebah yahakanye ibivugwa ko aryamana n’abo bahuje igitsina
Yanditswe: Tuesday 10, May 2022

Umuhanzi Sheebah Karungi uzwi ku izina rya Queen Sheebah wamamaye cyane mu muziki wo muri Uganda, yanyomoje abamaze Iminsi bamwita umutinganyi , nyuma yo kwemerera umubyeyi we umwuzukuru mugihe cyavuba.
Uyu muhanzikazi waruherutse gutangariza Spark TV ubwo yafunguraga ku mugaragaro ikigo cye kizajya cyita ku gufasha abana b’abakobwa. Avuga ko adashaka umugabo bitari muri gahunda ze ,kuko atekereza ko hari ibindi bintu bimuteregereje biruta kuba yakubaka.
Aho yagize ati” ubwo yafunguraga ku mugaragaro ikigo cye kizajya cyita ku gufasha abana b’abakobwa. Avuga ko adashaka umugabo bitari muri gahunda ze ,kuko atekereza ko hari ibindi bintu bimuteregereje biruta kuba yakubaka.
Ku ya tariki 8 Gicurasi 2022 , nibwo yisubiye mu butumwa yageneye nyina ku munsi wa ba nyina w’umuntu wizihizwa.
“Ni ukugira mfashe abagore, birwaneho cyane ko nahawe umugisha wo kuba mbasha kuvuga rikumvikana”.
Yifashishije urubuga rwe rwa instagram rukurikirwa n’abarenga miliyoni, yashyizeho ifoto ya nyina maze ayiherekeza ubutumwa bugaragaza ko nawe ari mubana nyina akeneyeho umwuzukuru, asaba Imana kumuha kuramba kugira ngo azabashe kubona abo buzukuru.
Hari aho yagize ati"warakoze mama kumpa ubuzima. Ndabizi ntibyari byoroshye ariko byagenze neza ..." Yakomeje agaragaza ko nawe ari mu bana nyina ategerejeho umwuzukuru, maze asaba Imana gukomeza guha uyu mubyeyi we kuramba kugira ngo abone abo buzukuru yifuza. Mu ijambo rikomeye hari aho yagize ati" Imana yanjye iguhe kuramba kugira ngo uzabashe kubona abuzukuru bawe bose ndabizi urabashaka cyane, ndagukunda mama nongeye kugushima ko wampaye ubuzima"
Kuva Shebah yamenyekana mu muziki nta musore arerekana nk’umukunzi we, ndetse yanagiye yiyemerera kenshi ko nta gahunda afite yo gushaka umugabo, ibintu bitavuzweho rumwe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *