skol

Bwa mbere Zari Hassan yagize icyo avuga ku ifoto ye yasakaye ari gusoma n’umugore mugenzi we

Imyidagaduro   Yanditswe na: Rebecca UFITAMAHORO 28 October 2021

Uyu muherwekazi ukomoka muri Uganda,,Zarinah Hassan, uzwi ku izina rya "Zari the Boss Lady" , yashyize hanze ifoto arimo asomona n’inshuti ye bahuje igitsina, ishyira abantu benshi mu rujijo bibaza ko yaba yabaye umutinganyi. yavuze ko kuba yasomana n’umugore mugenzi we nta kibazo kirimo ndetse ko bitandukanye n’ibyo abantu bakeka.


Uyu muherwekazi wibera muri Afurika y’Epfo, tariki ya 23 Nzeri yizihije isabukuru y’amavuko y’imyaka 41 amaze ku Isi, umwe mu nshuti ze yateguye ikirori zo kwizihiza iyi sabukuru aho kujyamo byari ukwambara imyeru gusa.

Amwe mu mafoto yafotowe kuri uwo munsi, Zari yayasangije abamukurikira kuri Instagram, gusa ntiharimo ifoto yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga arimo asomana n’umukoubwa mugenzi we bisa n’aho bahuje urugwiro, nayo yafashwe kuri uwo munsi, iyi ikaba yaravuzweho cyane.

Bamwe bagiye bibaza niba na Zari Hassan yemera kuba umuntu yaryamana n’uwo bahuje igitsina, ni mu gihe abandi babonaga nta kibazo cyayo.

Uyu mugore usanzwe uba muri Afurika y’Epfo, mu minsi ishize yasuye igihugu cye cya Uganda ndetse aganira n’abanyamakuru, baje no kumubaza kuri iyo foto yateje ururondogoro.

Umunyamakuru yamubajije agira ati: "Hano hari ifoto yasakaye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga usomana na mugenzi wawe, urayivugaho iki".

Mukumusubiza Zari yagize ati “Iwo mwabonye N’umukobwa w’ncuti yanjye , ni umuturanyi wanjye nkunda ,Kumuhobera nkamusoma ni ibintu bisanzwe cyane rwose, gusa Uganda turacyari inyuma ntabwo biriya turabyumva neza, ariko nta kibyihishe inyuma,birasanzwe”.

Muri Mutarama uyu mwaka, ubwo umuhungu we Rapfael yavuze ko yishimira abandi bahungu, byakuruye impaka nyinshi kugeza n’aho nyina yifata amashusho avuga ko umuhungu we atari umutinganyi ndetse afite umukunzi ukomoka muri Espagne ariko yongeraho ko niyo yaba ari umutinganyi yamushyigikira.

Refe:tuko.com

Author : Rebecca UFITAMAHORO

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umuhanzi Ric Hassani yasesekaye i Kigali

Uyu muhanzi yageze i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 29...
30 November 2021 0

Uburanga bw’umukobwa wo muri Portugal witegura kurushinga na Nizeyimana...

Umukinnyi w’umunyarwanda ukinira ikipe ya Zanoco FC yo muri Zambia,...
30 November 2021 0

Christian aratukwa, Mwiseneza Josiane agahumurizwa! Ninde nyirabayazana...

Umunyarwanda yaravuze ngo gukunda utagukunda bisa n’imvura igwa mu ishyamba,...
30 November 2021 0

Miss Ingabire Grace akomeje kwigaragaza mu mpano zitandukanye muri Miss...

Nyampinga w’u Rwanda, Ingabire Grace uharagariye u Rwanda mu irushanwa...
29 November 2021 0

Umunyamideli ukomeye ku Isi Virgil Abloh yitabye Imana

Virgil Abloh wabaye umuyobozi muri Louis Vuitton akaba ari nawe wahanze...
29 November 2021 0

Umuhanuzikazi ukuzwe muri Kenya Rev. Natasha yambitswe impeta n’umusore...

Umuvugabutumwa w’umukobwa uri mubakunzwe cyane mugihugu cya Kenya, Rev. Lucy...
29 November 2021 0