skol
fortebet

Bwa mbere Zari yavuze ku muherwe bari mu rukundo anasubiza abakomeje kumwibasira bavugako bizarangirira mu marira

Yanditswe: Tuesday 15, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuherwekazi w’umugande uba muri Afurika y’Epfo, Zari Hassan uherutse guhakana amakuru avuga ko ari mu rukundo n’umunyemari ukomeye King G.K uzwi ku izina rya G.K Choppa , bwa mbere Zari yeruye aca amarenga y’uko hari ibirenze ubushuti aho yavuze ko ibyabo nibirangira mu marira ariwe bireba.
Kuva mu mpera za Mutarama 2022 byatangiye kuvugwa ko Zari ari mu rukundo n’uyu mugabo, mu ntangiriro z’uku kwezi Zari bwa mbere yavuze ku mubano wabo aho yavuze ko ari inshuti zisanzwe.
Hamaze iminsi (...)

Hamaze iminsi havugwa urukundo hagati y’umuherwekazi w’umugande, Zari Hassan n’umunyemari GK Choppa
Amafoto y’aba bombi bari kumwe, bahuje urugwiro yakomeje kwatsa umuriro ku mbuga nkoranyambaga, hari n’ababavugiyeho ko ibyabo bizarangira mu marira.

Abinyujije kuri Snap Chat mu mashusho yashyizeho ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 13 Gashyantare 2022, yasabye abantu kwifuriza abandi ibyiza, anongeraho ko abavuga ko bizarangira mu marira azaba ari ayabo nta n’umwe bireba.

Ati “mwaramutse abankunda n’abanyanga. Mwige kwifuriza abantu ibyiza. Nibirangira mu marira, ntabwo ari ayanyu. Mwige kwifuriza abantu ibyiza.”

Si ubwa mbere Zari avuze amagambo nk’aya kuko ubwo yari mu rukundo n’umusore witwa Dark Stallion nabwo yabwiwe ko bizarangira mu marira, yabasubije ko abizi.

Zari Hasaan ni umwe mu bantu batahiriwe n’urukundo nubwo mu buzima busanzwe agaragara nk’umuntu utagize icyo abuze.

Yashakanye na Ivan Ssemwanga 2001 batandukana 2013 bamaze kubyarana abana 3 b’abahungu, muri 2017 yaje kwitaba Imana, nyuma y’aho nibwo yavuzwe mu rukundo na Diamond Platnumz baje kubana nk’umugore n’umugabo ariko na we baje gutandukana bamaze kubyarana umuhungu n’umukobwa.

Ntibyagarukiye aho gusa kuko na nyuma yavuzwe mu rukundo n’abandi bagabo batandukanye barimo uwo yari yarise King Bae ariko nabo ntibarambanye.

Zari uri mu rukundo n’uyu mugabo, mu ntangiriro z’uku kwezi bwa mbere yavuze ku mubano wabo aho yavuze ko ari inshuti zisanzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa