Bwa mbere Zuchu yavuze ukuri ku rukudo rwe na Diamond bivugwa ko bafitanye ubukwe kuri nka "Saint valentin”
Yanditswe: Friday 04, Feb 2022

Nyuma y’iminsi havugwa ikibatsi cy’urukundo hagati y’umuhanzi Diamond hamwe n’umuhanzikazi Zuchu ,uyu muhanzikazi yavuze ku bukwe bwabo byavugwaga ko buzaba ku munsi wahariwe abakundana uzwi nka "Saint valentin" ndetse n’ukuri ku rukundo rwabo bombi.
Zuhura Othman Soud wamamaye nka Zuchu mu muziki hashize iminsi avugwa mu rukundo rw’ikibatsi na Diamond Platnumz nyiri Wasafi Record abarizamo. Hashize iminsi micye nyina wa Diamond n’umwe mu nshuti ze n’umunyamakuru wa Wasafi FM Juma Lokole bemeje ko Zuchu ari mu rukundo n’iki cyamamare muri Africa y’Uburasirazuba no hirya no hino ku isi muri rusange.
Zuchu yahakanye urukundo rwe na Diamond n’iby’ubukwe byari byavuzwe
Bamwe muri aba bari bemeje ko aba bombi bari mu rukundo kandi biteguye gukora ubukwe ku munsi w’abakundana tariki 14 Gashyantare 2022. Ibi byose Zuchu yabiteye utwatsi ndetse avuga ko atigeze ajya m urukundo na Boss we Diamond. Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Wasafi FM. Muri iki kiganiro hari aho yagize ati: "Diamond n’umu boss wanjye ntabwo ari umukunzi wanjye. Iteka yitwara nk’umuyobozi wanjye kandi tuzabikomeza gutyo".
Nyuma yahise abeshyuza ibyavuzwe by’ubukwe bwe na Diamond kuri Saint Valentin ahubwo ahishura ko kuri uwo munsi nyirizina afite igitaramo cy’imbaturamugabo kandi kizagaragaramo udushya. Abisobanura yagize ati: "Tariki 14 Gashyantare, nzakora igitaramo gikomeye niyo mpamvu abantu benshi barimo n’umubyeyi wanjye bagiye bapositinga banyifuriza amahirwe masa kuri iriya tariki ndi gutegura udushya".
Amakuru y’urukundo rwabo yatangiye guhwihwiswa kuri Noheli tariki 25 Ukuboza 2021 ubwo Diamond yasohokanaga n’iyi nkumi bakinezeza bigatinda akumutura indirimbo z’urukundo zirimo amagambo aryoheye amatwi agashyira hanze amafoto y’ibihe byiza bagiranye.
Zuchu muri iki kiganiro yahishuye ko ari mu rukundo n’umusore atifuje gutangaza amazina bamaranye amezi 4, icyakora yemera ko azerakana isura ye akavuga n’amazina kuri Saint Valentin.
Iby’ubukwe byari byavuzwe bishobora kuba byari mu rwego rwo kumenyekanisha iki gitaramo afite ku munsi w’abakundana
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *