skol
fortebet

Bwa mbere Riderman yashyize ku mugaragaro ifoto y’impanga aherutse kwibaruka[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 13, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuraperi ukunzwe cyane Riderman nyuma y’igihe gito yibarutse abana be b’impanga yashize hanze ifoto yabo bombi bari yerekana ko bari gukura neza.

Sponsored Ad

Mu butumwa Riderman yacishije kuri Instagram, yavuze ko kuri we kubyara impanga ari ibitangaza kuko atigeze anabitekerezaho narimwe. Yagize ati”Mu buzima tugira inzozi tukifuza kugeza kuzigeraho ,gusa hari n’ibitangaza Imana idukorera bigasa no kuzikabya nyamara ari Ubuntu bw’Imana burenze ukwifuza kwa muntu”.

Aba bana b’impanga umwe yitwa Kamba undi yitwa Randa

Ubu Riderman ni umubyeyi w’abana batatu yabyaranye n’umufasha we witwa Agasaro Nadia ,imfura ye yitwa Rusangiza Eltad.

Riderman na Miss Agasaro Nadia Farid basezeranye imbere y’amategeko ku itariki ya 24 Nyakanga 2015 mu Murenge wa Kigarama ho mu Karere ka Kicukiro, bakurikizaho gusezerana imbere y’Imana nyuma y’ibyumweru bigera kuri bitatu muri Paruwasi ya Kicukiro ku gicamunsi cyo tariki ya 16 Kanama 2015.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa