skol
fortebet

Bwiza Emerance yahize abandi muri “The Next Diva “,ahita yakirwa muri KIKAC Music ya Danny Vumbi na Mico the Best

Yanditswe: Monday 21, Jun 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umukobwa witwa Bwiza Emerance niwe muhanzi wahiswemo mu bandi mu irushanwa ryateguwe na KIKAC Music ryitwa ‘The Next Diva’, aho yasanze Danny Vumbi na Mico the Best muri iyi nzu ifasha abahanzi.

Sponsored Ad

Bwiza Emerance yatoranyijwe nyuma y’ukwezi KIKAC itangije irushanwa yise ‘The Next Diva’, aho yashakishaga umuhanzikazi mushya wiyongera kuri Danny Vumbi na Mico the Best.

Abakobwa 45 nibo nibo bahatanaga , mugutangira bohereje amashusho bagaragaza impano zabo mu muziki, ubuyobozi bwa KIKAC hamwe n’Akanama Nkemurampaka bakoranye, baricaye batoranya uhiga abandi. Nyuma y’impaka zikomeye no kureba buri munyempano umwihariko we, Bwiza Emerance yaje guhiga abandi aba ariwe usekerwa n’amahirwe yo gukorana na KIKAC Music mu gihe cy’imyaka itanu.

Uhujimfura Claude uhagarariye abahanzi muri KIKAC Music yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko bahisemo uyu mukobwa kubera ko yumvikanishaga umwihariko mu ijwi rye.

Yagize ati “Bwiza Emerance ni umwe mu bahatanye ufite ijwi rifite umwihariko, yatanze amashusho aririmbira ku murya wa gitari, ijwi rye n’ubuhanga mu muziki nibyo byamufashije kwegukana intsinzi.”

Byitezwe ko mu minsi iri imbere aribwo asinya amasezerano y’imyaka itanu y’imikoranire agiye kugirana na KIKAC Music.

Ni amasezerano byitezwe ko bazasinyira imbere y’itangazamakuru, mu kiganiro bateganya gukora.

Ati “Uyu mwaka ntabwo byatworoheye, twifuzaga ko irushanwa ryacu ryakorwa bitandukanye n’uko ryagenze. Twahuye n’icyorezo cya COVID-19. Mu minsi iri imbere turi gutegura ikiganiro n’abanyamakuru aho tuzerekanira ku mugaragaro uwatsinze tunabonereho kubatangariza ibindi byinshi ku irushanwa.”

Bwiza Emerance ugiye kwinjira mu muziki yitwa Bwiza abaye uwa mbere utsinze irushanwa rya ‘The Next Diva’ rizajya ritegurwa buri myaka ibiri na KIKAC Music mu rwego rwo gushakisha impano z’abakobwa mu muziki.

Uyu mukobwa w’imyaka 21 asanzwe yiga ibijyanye n’Ubukerarugendo muri Mount Kenya University.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa