skol

Bwiza yahakanye ibimuvugwaho ko agiye gukora ubukwe

Yanditswe: Thursday 15, Jan 2026

featured-image

Umuhanzi Bwiza Emerance yateye utwatsi amakuru avuga ko yitegura gukora ubukwe ndetse ko umuryango w’uwo bazabana wamaze gusaba irembo uwe, gusa avuga ko biri mu byo asengera ngo bizashoboke.

Ni amakuru yatangiye gucaracara ku mbuga nkoranyambaga mu minsi mike ishize.

Mu kiganiro yagiranye n’umwe mu miyoboro ikorera kuri YouTube, Bwiza yagaragaje ko ayo makuru atari yo ariko ashimangira ko yifuza kurongorwa agashinga urugo.

Yabajijwe niba amakuru amaze igihe avugwa yaba ari ayo kugira ngo abakunzi be bishime.

Mu gusubiza Bwiza yagize ati:” Imana izabimpe se!”

Bwiza yakunze kuvugwa mu nkuru z’urukundo ariko itangazamakuru ryabimubazaho akavuga ko naramuka agize umukunzi azabyereka abakunzi be bakamufasha kwishima.

Amakuru yo kuba Bwiza yitegura kurushinga ndetse umuryango w’umusore bazabana ukaba waragiye gusaba irembo iwabo, yatangiye kuvugwa nyuma gato uwo muhanzikazi ashyize ahagaragara indirimbo ihimbaza Imana yise ‘Waratwibutse’.

Bwiza yatangiye umuziki mu 2021, kuva icyo gihe yagaragarijwe urukundo n’abakunzi b’ibihangano bye, bituma yegukana ibihembo bitandukanye ndetse mu 2025 ahabwa igihembo cy’umuhanzikazi w’umwaka mu bihembo bya Isango na Musizika Awords (IMA).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa