skol
fortebet

Bwiza yahishuye ikintu yishimira mu buzima bwe n’icyamubabaje kuva yabaho

Yanditswe: Wednesday 10, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Nyarwanda ukunzwe na benshi bitewe n’indirimbo ze z’urukundo zikora ku mitima ya benshi, Bwiza Emerance yahishuye ko ikintu yishimira mu buzima bwe mu myaka amaze ku Isi ari ukuba Imana yaramurinze akaba akiri muzima.

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Nyarwanda ukunzwe na benshi bitewe n’indirimbo ze z’urukundo zikora ku mitima ya benshi, Bwiza Emerance yahishuye ko ikintu yishimira mu buzima bwe mu myaka amaze ku Isi ari ukuba Imana yaramurinze akaba akiri muzima.

Buri mwaka tariki ya 9 Kanama, @bwizaofficial wavukiye i Gitarama mu Karere ka Muhanga, Intara y’Amagepfo yizihiza isabukuru y’amavuko.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Bwiza Emerance yavuze ko kuri uyu munsi yizihiza isabukuru y’amavuko ikintu yishimira ari impano y’ubuzima Imana yamuhaye.

Ati "Nishimira cyane impano y’ubuzima ndetse n’umugisha Imana ikomeje kumpa."

Agaruka ku cyamubabaje yagize ati "Icyambabaje mu buzima kugeza ubu ntacyo, byose biracyagerageza."

Avuka ko intego yari yihaye kuba yagezeho ku myaka afite ubu, zose yazigeho ndetse anarenzaho.
Ati "Rero intego nari mfite kuri iyi myaka yanjye nazigezeho kandi ndashima Imana ko zanarenzeho cyane."

Mu myaka 3 iri imbere abona azaba yarageze ku nzozi ze mu muziki aho azaba ateye ishema n’igihugu cye cy’u Raanda.

Ati "Umuziki wanjye mu myaka 3 iri mbere mba mbona nzaba narageze ku nzozi zanjye mfitiye uyu muziki, mba mbona nzaba ndi aho ntera ishema igihugu cyane ndetse n’abakunzi b’umuziki muri rusange, nzaba ndi heza nifuza."

Src:Isimbi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa