skol
fortebet

Byinshi wamenya ku nkuru y’urukundo rwa Yverry na Vanillah

Yanditswe: Monday 25, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Rugamba Yves wamenyekanye nka Yverry mu muziki Nyarwanda by’umwihariko indirimbo ziganjemo iz’urukundo we n’umugore we Vanillah bavuze byinshi ku nkuru y’urukundo rwabo.

Sponsored Ad

Yverry uherutse kurushinga na Vanillah bari bamaze igihe bakundana bavuze inkuru y’urukundo rwabo n’uburyo bamenyanye kugeza igihe bafashe umwanzuro wo kubana.

Ubwo bari mu kiganiro na Yago Tvshow aba bombi bavuze ko batangiye bari inshuti zisanzwe ariko uko iminsi ishira no kwisanzura kwa Yverry cyane bakisanga bakundana.

Yverry avuga umunsi yamubwiye ko amukunda arii nawo munsi umukobwa yamwemereyeho cyane ko yabimubwiye ubwo bavuganaga kuri Telephone ari mu ijoro.

Ati" Nabimubwiye turi kuvugana kuri Telephone mu ijoro nawe ahita anyemerera kuko twari tumaze kuba inshuti kandi naragerageje kumwiyereka cyane kuburyo kunyemerera cyangwa kumpakaniro byari kumworohera kuko nari nagerageje kumwereka byose".

Ibyi byateye umunyamakuru amatsiko ahita abaza Vanillah ikintu cyatumye ahita amwemerera iryo joro avuga ko nawe yari yaratangiye kumukunda.

Ati" Urumva ntago byari bije uwo munsi mu minsi twari tumaranye hari utuntu twinshi twiza nari naratangiye kubona kuburyo nari naratangiye kumukunda".

Vanillah avuga ko gukundana na Yverry byabanje kumugora cyane kubera kugorwa no kubyumvisha abantu cyane akundana n’umuhanzi bitewe n’uko abantu hanze babafata.

Akomeza avuga ko nawe ubwe nubwo yari yamwemereye urukundo yari afite amakenga n’ubwoba byo kwibaza kuko urukundo agiyemo ari iby’ukuri ariko kuko yari yamukunze ahitamo gukurikira amarangamutima ye.

Yverry na Vanillah bavuga ko gukundana kwabo byari bimeze nk’umuteguro w’Imana kuko no gutegura kubana atari ibintu bahaye umwanya cyane ahubwo nabo bisanze baganira k’umunsi w’ubukwe bwabo ndetse bakibona bwabaye.

Bavuga ko ari umunsi ukomeye k’ubuzima bwabo w’ibyishimo kuri bo ndetse n’umuryango wabo.

Yverry avuga ko mu bintu yanga cyane ari ukubona abantu batandukana ndetse no kuri we aricyo kintu atifuza kubona yakubaka ejo agasenya.

Umunyamakuru yabajije aba bombi ibyiza babonye byo gushaka Vanillah mu gusubiza yagize ati" Icyambere cyanshimishije cyane ni ukuba mubana udataha, gufata inshingano n’ibindi".

Yverry nawe yavuze ko cyane mu bimushimisha ari ukuba abana n’umuntu akunda,kubaho mu buzima bubarika bufite icyerekezo ndetse n’icyubahiro hanze".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa