skol
fortebet

Byiringiro Lague agiye gukomereza umwuga we muri Durban City FC yo muri Afurika y’Epfo

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Friday 31, Jul 2026

Byiringiro Lague agiye gukomereza umwuga we muri Durban City FC yo muri Afurika y'Epfo

Sponsored Ad

skol

Umunyarwanda Byiringiro Lague ari mu myiteguro yo gutangira urugendo rushya mu mupira w’amaguru nyuma yo kumvikana n’ikipe ya Durban City FC ikina icyiciro cya mbere muri Afurika y’Epfo.

Amakuru ahari agaragaza ko impande zombi zamaze kugera ku masezerano y’igihe cy’imyaka ibiri, aho Lague azatangira gukinira iyi kipe guhera mu mwaka w’imikino wa 2026/27.

Biteganyijwe ko uyu mukinnyi uzwiho gukina ku ruhande asatira izamu azahaguruka mu Rwanda tariki ya 7 Kanama 2026 saa tatu za mu gitondo (09:00), yerekeza muri Afurika y’Epfo gutangira ubuzima bushya muri iyi kipe.

Lague asoje urugendo rwe muri Police FC nyuma y’amezi agera ku 18 ayikinira. Yagezeyo muri Mutarama 2026 avuye muri Sandvikens IF yo muri Suède, aho yari yarerekeje nyuma yo kuva muri APR FC.

Mu mwaka w’imikino wa 2025/26, Lague yakiniye Police FC imikino 19 ya shampiyona, atsinda ibitego bitanu ndetse anatanga umupira umwe wavuyemo igitego, aba umwe mu bakinnyi bagaragaje umusaruro ushimishije mu ikipe y’abashinzwe umutekano.

Nubwo impano ye idashidikanywaho, Lague yakunze kuvugwa mu bihe bitandukanye kubera imyitwarire ye hanze y’ikibuga, ibintu byagiye bigira ingaruka ku rugendo rwe rw’umwuga. Icyakora, kwimukira muri Durban City FC bishobora kuba amahirwe mashya yo kongera kwiyubaka no kwerekana ubushobozi bwe.

Durban City FC ni imwe mu makipe akiri kuzamuka muri ruhago yo muri Afurika y’Epfo. Yashinzwe mu 1981, yakirira imikino yayo kuri Sitade ya Chatsworth ifite ubushobozi bwo kwakira abafana bagera ku bihumbi 22.

Iyi kipe yazamutse mu cyiciro cya mbere mu mwaka w’imikino wa 2024/25, maze mu mwaka wakurikiyeho wa 2025/26 irangiza shampiyona iri ku mwanya wa munani mu makipe 16, umusaruro watumye itangira gutekereza kongeramo abakinnyi bafite ubunararibonye barimo na Byiringiro Lague.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa