CAF yahannye Umurundi Girumugisha wateje imvururu muri Stade Amahoro
Yanditswe: Friday 28, Nov 2025
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), yahagaritse rutahizamu w’ikipe ya Al Hilal SC yo mu gihugu cya Sudani, Girumugisha Jean Claude ukomoka mu gihugu cy’u Burundi, imikino itatu adakina ndetse acibwa amande y’ibihumbi 5 by’amadorali ya Amerika (asaga miliyoni 7 z’Amafaranga y’u Rwanda), kubera imvururu yateje ku mukino ikipe ye yatsinzemo MC Alger ibitego 2-1 kuri Stade Amahoro.
Uwo mukino w’umunsi wa mbere wo mu itsinda rya gatatu mu mikino y’amatsinda ya CAF Champions League wabaye ku wa Gatanu, tariki ya 21 Ugushyingo 2025, nyuma yo kurangira havuka imvururu zikabije ku makipe yombi zasabye imbaraga z’abashinzwe umutekano kugira ngo zihagarare.
Ni imvururu zatangiye ubwo Girumugisha yarimo asohoka mu kibuga asimburwa, azomera abakinnyi bari ku ntebe y’abasimbura ba MC Alger, na bo bamusingira bashaka kumukubita ruhita rwambikana ku mpande zombi.
Akanama gashinzwe imyitwarire muri CAF, nyuma yo gusuzuma ibyabaye kuri uwo mukino, kanashingiye kuri raporo z’abasifuzi, kasanze uyu mukinnyi atarateranye icupa ry’amazi nk’uko byavugwaga, ariko gafata umwanzuro w’uko Girumugisha ahagarikwa imikino itatu iri imbere.
Iyo mikino azasiba imikino irimo uwa FC Saint-Éloi Lupopo, ndetse n’indi ibiri ya Mamelodi Sundowns, ubanza n’uwo kwishyura.
Uretse Girumugisha, CAF yahagaritse kandi Walid Sharshari wari ‘Performance Analyst’ imikino itatu n’ihazabu ry’ibihumbi 5 y’Amadolari ya Amerika, ndetse n’ikipe ya Al-Hilal S.C yaciwe amande y’ibihumbi 15 by’Amadorali ya Amerika asaga miliyoni 21 z’amafaranga y’u Rwanda kubera imyitwarire mibi y’uyu mukinnyi.
Ubuyobozi bwa Al-Hilal S.C bwahise butangaza ko butemeranya n’uyu mwanzuro, ndetse iteganya kwifashisha abanyamategeko bayo bakajuririra iki cyemezo bavuga ko kitanyuze mu mucyo kandi nta butabera burimo.
Al-Hilal S.C iri ku mwanya wa Kabiri mu itsinda, yamaze guhaguruka I Kigai [yakirira imikono mu Rwanda kubera ko mu gihugu cyayo cya Sudani hari umutekano muke],yerekeza muri Repubukika Iharanira Demokarasi ya Congo gukina umukino w’umunsi wa Kabiri na FC Saint-Éloi Lupopo, uzakinwa ku Cyumweru tariki ya 30 Ugushyingo 2025.
Umukino wa Al Hilal na MC Algeria warangiye mu mvururu nyinshi inzego z’umutekano zirahagoboka

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *