CAF yirukanye uwari ushinzwe imisifurire ku bw’amakosa yavuzwemo na Mukansanga Salima
Yanditswe: Friday 01, Aug 2025
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), yirukanye uwari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imisifurire, Désiré Noumandiez Doué, kubera amakosa yakozwe mu Gikombe cya Afurika cy’Abagore.
Ibi bibaye nyuma y’uko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Maroc (FRMF), rireze abasifuzi barimo Mukansanga Salima na Umutesi Alice basifuye umukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika cy’Abagore.
Aba bashinjwaga kudakurikirana neza ikosa ryakozwe ku munota wa 80, ubwo rutahizamu wa Maroc, Imane Saoud, yateraga ishoti rigana ku izamu rigakora ku kuboko kwa myugariro wa Nigeria, Demehin Oluwatosin, ariko abasifuzi ntibatange penaliti.
Umusifuzi ukomoka muri Namibia, Antsino Twanyanyukwa, ntabwo yabonye neza uko ikosa ryagenze, bivugwa ko amakosa yakozwe n’abo kuri VAR bamuhaye amashusho atuzuye kandi atabona neza.
Mukansanga Salima ni we wari uyoboye itsinda ry’abasifuzi bagenzura amashusho ya VAR ku mukino wa nyuma Nigeria yatsindiyemo Maroc ibitego 3-2.
Ingaruka ku basifuzi zatangiye kugaragara kuko nyuma y’ikirego cyatanzwe na Maroc, Umunya-Côte d’Ivoire Désiré Noumandiez Doué, wari uhagarariye abasifuzi muri CAF yahagaritswe ku izi nshingano.
Ni icyemezo cyafashwe n’Akanama gashinzwe Imyitwarire muri CAF, kazakomeza gukurikirana n’abandi bose bagize uruhare mu makosa y’imisifurire yabaye mu Gikombe cy’Isi cy’Abagore cya 2024 cyegukanywe na Nigeria.
Bivugwa ko kandi CAF iri gukurikirana ibibazo by’ubunyamwuga buke mu misifurire y’umupira w’amaguru muri Afurika, bishobora gusiga hari bamwe mu basifuzi mpuzamahanga bambuwe uburenganzire bwo gusifura imikino ikomeye.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *