skol

CAN 2025: Abafana binjiriraga ubuntu bacukijwe

Yanditswe: Sunday 28, Dec 2025

featured-image

Komite ishinzwe imigendekere myiza y’Igikombe cya Afurika cya 2025 mu Mujyi wa Agadir muri Maroc, yatangaje ko nta bafana bazongera kwinjira ku mikino ibera kuri Grand Stade d’Agadir nta matike bafite.

Hashize icyumweru kimwe iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya 35, ritangiye kubera muri Maroc ndetse abantu batandukanye bakunda kugaragaza ku mbuga nkoranyambaga ko ari “Igikombe cya Afurika cy’abaturage.”

Ibi bishingirwa cyane ku byabaye mu minsi ishize aho hari abafana bagiye bemererwa kureba imikino imwe n’imwe nta matike bafite, by’umwihariko kuri stade yo mu Mujyi wa Agadir, nyuma yo kubona ko hari imyanya myinshi iba itarimo abantu.

Urugero rw’aho byabaye ni ku mukino Misiri yatsinzemo Zimbabwe, aho umukino watangiye Adrar Stadium irimo abantu mbarwa, ariko nyuma y’umwanya muto iba iruzuye.

Ibyo byabaye kandi ubwo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatsindaga Bénin mu mukino wabereye i Rabat ndetse n’ubwo Misiri yatsindiraga Afurika y’Epfo i Agadir.

Byatumye ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwira amakuru y’uko imikino y’Igikombe cya Afurika cya 2025 iri kwerekanirwa ubuntu, ariko Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) ibyamaganira kure.

Umuvugizi wayo yagize ati “Amakuru yose akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ko amatike yo kureba imikino ari ubuntu si yo kandi ntakwiye kwizerwa.”

Kuri ubu Komite ishinzwe Gutegura Igikombe cya Afurika muri Agadir yashyize hanze itangazo rivuga ko kugira ngo umuntu yemererwe kureba imikino ya CAN 2025 guhera kuri uyu wa Gatandatu ari uko agomba kuba afite itike.

Iti “Grand Stade d’Agadir ifite ubushobozi bw’abantu ishobora kwakira kandi idashobora kurenza uko byaba byagenze kose. Kwinjira ku bafana bisaba kuba ufite itike ikwiye. Umuntu udafite itike ntazemererwa kwinjira ku bw’umutekano n’imigendekere myiza y’umukino.”

Abashinzwe imigendekere myiza y’irushanwa bashimangiye ko isura ya Maroc igomba kurindwa ku rwego mpuzamahanga dore ko iki gihugu kizakira Igikombe cy’Isi cya 2030 gifatanyije na Espagne na Portugal.

Kuva CAN 2025 itangiye, hari aho abana binjirizwaga ubuntu hashize iminota mike umukino utangiye kugira ngo stade zitaba zambaye ubusa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa