skol

Canal Olympia Rebero igiye gufunga imiryango

Yanditswe: Saturday 13, Dec 2025

featured-image

Canal Olympia Rebero yari imaze igihe yerekana sinema mu Mujyi wa Kigali, yatangaje ko iri mu minsi yayo ya nyuma dore ko guhera ku wa 28 Ukuboza 2025 izaba itagikora.

Ubuyobozi bwa ‘Canal Olympia Rebero’ bwagize buti “Nyuma y’imyaka itanu y’ibihe bidasanzwe by’ubusabane twagiranye, inzu yacu ya sinema Canal Olympia Rebero izahagarika ibikorwa byayo ku wa 28 Ukuboza 2025.”

Bwavuze ko nyuma y’icyo gihe, inyubako yayo izakomeza kwerekanirwamo filime ariko ifite ubuyobozi bushya.

Amakuru ahari avuga ko nyuma yo gufata icyemezo cyo guhagarika ibikorwa, ubuyobozi bwayo bwari bumaze iminsi bushyize iyi nyubako ku isoko icyakora ntabwo haramenyekana uwayegukanye.

Inzu ya Canal Olympia Rebero yatashywe mu 2021 nyuma y’igihe mu Rwanda hifuzwa ahantu hagezweho hahuza ibikorwa bitandukanye by’imyidagaduro byafasha abantu kwishima.

Iyi nyubako ifite imyanya 300 y’abantu bicaye neza, yerekanirwamo filime zigezweho z’abana n’abakuru, mu ndimi zirimo Igifaransa n’Icyongereza.

Ifite kandi ahantu hagari habera ibitaramo hakwakira abantu ibihumbi 15. Canal Olympia Rebero ishobora no kwakira inama, ndetse inasanganywe umukino wa Escape Game udasanzwe mu Rwanda.

Kubaka ibikorwa bya Canal Olympia Rebero byari bikubiye mu masezerano Vivendi Group yasinyanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, yo gushora imari mu mushinga uzwi nka Kigali Cultural Village (KCV) no kuwubyaza umusaruro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa