skol
fortebet

Card B yashimangiye urwo akunda umuhungu we yishushanyijeho mu isura

Yanditswe: Tuesday 07, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuraperikazi Card B wo muri Leta zunze ubumwe z’America yashimangiye urwo akunda umuhungu we ubwo yavugaga ku gishushanyo yishushanyijeho mu isura kiriho amazina y’umwana we bishimangira urukundo n’amarangamutima amufitiye nk’umubyeyi.

Sponsored Ad

Cardi B w’imyaka 30, wakunzwe mu ndirimbo nka “Wap”, yagiye kuri Twitter kugira ngo asangize inshuti ze umunezero aterwa no kuba afite tattoo y’umuhungu we w’umwaka umwe, yishushanyijeho mu mpeshyi ishize.

Yanditse ati: “Nkunda tattoo iri mu maso hanjye” amagambo yaherekejwe na emoji y’umutima utukura.

Abakoresha Twitter bavuze ibitandukanye kuri iyi tattoo Card B yishushanyijeho ku isura.

Umufana umwe yagize ati: “Twabikunze cyane,” mu gihe undi yanditse ati” Uvuga bwa mbere ko nzabikora nagize ubwoba ko bizaba bisa nabi. Gusa urasa neza.”

Ku rundi ruhande, hari n’abandi batabyishimiye, nk’uwavuze ati:“Mukobwa muto, nizere ko ibyo bishishanyo bitazatinda muri iyo sura yawe nziza.

Uwa nyuma yagize ati: “Nyamuneka nizere ko nta bindi bishushanyo muri iyo sura itemba itoto.”

Iyo tattoo y’izina “Wave” ije isanga ibindi bishushanyo byinshi biri ku mubiri w’uyu muhanzikazi wakunzwe mu ndirimbo zirimo “I Like It” birimo n’izina ry’umugabo we Offset.

Wave umuhungu wa Card B na Offse yavutse muri Nzeri 2021.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa