skol

Cardi B afite ubwoba bwo kwicwa na Offset

Yanditswe: Monday 17, Nov 2025

featured-image

Umuririmbyi w’icyamamare Belcalis Almanzar uzwi nka Cardi B, yatangaje ko afite ubwoba bukomeye ko Offset, wahoze ari umugabo we, ashobora kumugirira nabi nyuma y’uko batandukanye.

Nyuma yo kwaka gatanya mu 2024 no kubona umukunzi mushya, Cardi B avuga ko Offset nta mwanya agifite mu buzima bwe, akamugaragaza nk’umuntu umuteye inkeke kubera uburyo yananiwe kumwikuramo.

Uyu mugore atangaje ibi nyuma y’ubutumwa Offset aherutse gusiba, aho yagaragazaga ko umwana Cardi B aherutse kubyarana na Stefon Diggs yaba ari uwe hashingiwe ku mategeko yo muri Leta ya Georgia.

Nk’uko byatangajwe, amategeko y’iyo Leta yemera ko umugabo ashobora gusaba ikizamini cy’uturemangingo ndangasano (DNA) ku mwana wabyawe n’undi mugabo, niba abashije kugaragaza ko yari agifitanye umubano n’umugore igihe yatwitaga.

Mu butumwa yashyize kuri X, Cardi B yavuze ko aho ibintu bigeze uyu munsi nta rwenya rukiri mu byo Offset amukorera.

Ati “Mwe murabifata nk’aho ari ibintu byo gutera urwenya, ariko si byo… hashize umwaka urenga ngihura n’iterabwoba no gutotezwa ku buryo numva ubuzima bwanjye buri mu kaga. Byose biba ari imikino n’ibitwenge kugeza igihe biba byarenze igaruriro.”

Yakomeje agira ati “Abantu bamwe bakora ibintu byose ngo babone umwanya wo kuvugwa, kandi bishobora kugana ahabi cyane biturutse ku kintu kimwe cyashyizwe ku mbuga nkoranyambaga bumwe bw’amashusho […]nimundeke njyenyine.”

Cardi B yavuze ko hari igihe areba amashusho ya filime zigaragaza ubwicanyi akikangamo. Ati “Hari igihe nsinzira nkabyuka nkibaza nti ‘Ibi ni ibisanzwe koko?’ Ureba filime mbarankuru z’ubwicanyi… ureba ku mbuga nkoranyambaga, uko abagore bicwa buri munsi. Binyereka ko ibintu bidahagaze neza.”

Cardi B na Offset barushinze mu ibanga mu 2017, bafitanye abana batatu barimo Kulture w’imyaka irindwi, Wave ufite ine ndetse na Blossom uheruka kuzuza umwe. Uyu mugore yatse gatanya mu 2024.

Offset afite abandi bana batatu yabyaranye n’abandi bagore.

Nyuma yo gutandukana, Cardi B yagiye anenga Offset ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko atita ku bana.

Mu Ukwakira 2025 Cardi B yabyaye umwana w’umuhungu na Stefon Diggs w’imyaka 31. Aba bombi umubano wabo wagiye ku mugaragaro kuva muri Gicurasi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa