Cardi B yagaragaye ari mu munyenga w’urukundo n’umugabo we Offset baherukaga gutandukana bapfuye gucana inyuma [AMAFOTO]
Yanditswe: Wednesday 06, Mar 2019
Umubano w’umuraperikazi Cardi B n’umugabo we Offset wongeye kuba mwiza nyuma y’aho mu mwaka ushize uyu mugore yatangaje ko batagicana uwaka bituma byinshi bivuga ko uyu mugabo yamuciye inyuma.
Cardi B na Offset bafitanye umwana w’umukobwa witwa Kulture,bagaragaye bari mu munyenga w’urukundo ubwo bari basohokanye ku mazi y’ahitwa Los Cabos.
Cardi B yagaragaye ari kubyina akaraga ikibuno cyane ubwo yari imbere y’umugabo Offset usanzwe nawe ari umuraperi mu itsinda ryitwa Migos.
Offset ntari gusiba gushyira hanze amashusho akurura abagabo y’umugore we Cardi B bongeye gusubirana nyuma yo kurangiza umwaka ushize barashwanye.
Uyu muraperi Offset yari yambaye ubusa hejuru ubwo yagaragaraga muri aya mashusho ateruye umugore we Cardi B.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *