Umuhanzi w’Umunyamerika witwa Belcalis Marlenis Cephus, wamamaye mu muziki nka Cardi B, yemeje ko yamaze gutandukana n’umugabo we mushya, Stefon Diggs usanzwe ari umukinnyi w’umupira w’amaguru, nyuma y’amezi atatu bibarutse imfura yabo.
Uyu muraperi yemeje iby’aya makuru anabigarukaho ubwo yasubizaga BIA bahora bahanganye ku bijyanye n’umugabo we w’icyamamare mu irushanwa ry’umupira w’amaguru rya ‘NFL’ muri Amerika.
Abinyujije kuri X, BIA yari yaserereje mukeba we Cardi B amubwira ko yashakanye n’umugabo ufite abagore benshi.
Ku Cyumweru washize Cardin B, uri mu bitaramo bye bya Little Miss Drama Tour, yasubije BIA yemeza ko yamaze gutandukana na Diggs ariko kandi aburira BIA ko atazihanganira uwo ari we wese uzasuzugurira uwahoze ari umugabo we, Diggs, mu ruhame.
Ati “Reka nkubwire ikintu, kubera ko ntari kuvuga rumwe na papa w’umwana wanjye ntibisobanuye ko ugomba kumuvugaho [uko wishakiye]”.
Bivugwa ko ubundi ibi byamamare byatandukanye kubera Diggs yacaga inyuma Cardi B ngo bikamubabaza cyane.
Cardi B kandi atangaje ko yatandukanye n’uyu mukinnyi nyuma y’itandukana rye n’undi wahoze ari umugabo we, Offset, nyuma y’imyaka irindwi babanyemo bakabyarana abana batatu.
Itadukana rya Cardi B, w’imyaka 33 y’amavuko, na Offset ahanini ryatewe no kwinuba kwa Cardi B kuko yashinjaga Offset kumuhangayikisha cyane kugeza n’ubwo ngo yajyaga ananirwa gufata ibyo kurya kandi ngo akanatakaza ubwenge.
Mu mpera za 2025, uyu muhanzi yaciye agahigo, muri Guinness World Records, ko gucuruza amakopi asaga 170 y’umuzingo w’indirimbo ze (album) ‘Am I the Drama’ mu isaha imwe mu bice bya Dallas-Fort Worth, muri Leta ya Texas muri Amerika yifashishije indege zitagira abapilote (drones).
Kuri ubu akomeje uruhererekane rw’ibitaramo byo kwamamaza uyu muzingo we wa kabiri hirya no hino ku isi.
Cardi B yatandukanye n’umugabo we mushya

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *