Umuraperi Belcalis Marlenis Cephus wamenyekanye nka Cardi B, arakekwaho gutandukana na Stefon Diggs wamenyekanye mu mukino wa NFL; bari bamaze igihe gito bari mu rukundo.
Mu kwezi gushize, aba bombi bari bavuze ko bakundana bifashishije urubuga rwa Instagram, aho bagaragarije abantu urukundo rwabo mu buryo bweruye.
Muri Gicurasi 2025 kandi Cardi B yashyize amafoto kuri Instagram ari kumwe na Stefon bari mu bwato bagaragarizanya urukundo, n’andi yagaragazaga indabo n’utuntu duto duto tugaragaza urukundo nk’ibipupe byanditesho amagambo y’urukundo; bishoboka ko ari impano yari yahawe n’uyu mukinnyi wa NFL.
Si ibyo gusa kuko bombi bari baherutse kugaragara bari mu biruhuko byihariye mu Bufaransa, aho Stefon yari yakodesheje ahantu bari bari hazwi nka Château de Farcheville. Icyo gihe Cardi B yagaragaje ibyishimo by’icyo gikorwa binyuze mu mashusho yashyize kuri Instagram.
Ibimenyetso by’ibibazo byatangiye kugaragara ubwo bari mu bwato, aho amashusho yasakaye kuri X (Twitter) yerekana Stefon Diggs ari kuganira n’itsinda ry’abakobwa bato bari kumwe mu bwato bumwe.
Icyatumye itangazamakuru ritandukanye muri Amerika ndetse n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, bakeka ko Cardi B yaba yatandukanye n’uyu mugabo batamaranye kabiri, ni uko uyu mugore yasibye amafoto yose bari bahuriyeho ku rubuga rwe rwa Instagram.
Kuri ubu kandi, Cardi B yamaze gusiba buri kintu cyose cyari kuri konti ye ya Instagram cyerekeranye na Stefon ndetse atanga ubutumwa burimo urujijo, aho yagiraga ati “Ndarambiwe cyane”.
Ibi byakurikiwe n’ubutumwa butandukanye bw’abafana ku mbuga nkoranyambaga bibazaga niba koko aba bombi baba barashwanye, aho umwe yanditse ati “Baratandukanye koko?” undi nawe akandika ati “Byarangiye koko? Byihuse cyane.”
Cardi B amaze igihe ahura n’ibibazo mu buzima bwe bw’urukundo ndetse n’ubu aracyari mu manza n’uwahoze ari umugabo we Offset, bashaka gutandukana.
Cardi B na Offset bashyingiranywe mu 2017. Bafitanye abana batatu barimo imfura y’umukobwa bise Kulture Kiari Cephus w’imyaka itandatu n’umuhungu bise Wave Set Cephus ufite imyaka itatu ndetse n’umukobwa baheruka kwibaruka bise Blossom wavutse muri Nzeri 2024.
Offset mu minsi ishize yavuzwe mu rukundo n’umunyamideli Melanie Jaydal.
Stefon Diggs wari umaze iminsi ari kuvugwa mu rukundo na Cardi B na we afite umukobwa w’imyaka umunani.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *