Cassie Ventura yibarutse nyuma y’ibyumweru bibiri agaragaye mu rukiko ashinja Diddy
Yanditswe: Thursday 29, May 2025

Umuhanzikazi Cassie Ventura yibarutse nyuma y’ibyumweru bibiri byari bishize, agaragaye mu rukiko ari mu batangabuhamya b’ibanze bashinja umuraperi Diddy ku byaha byerekeye ihohotera rishingiye ku gitsina.
TMZ yatangaje ko Cassie yabyaye ku wa Kabiri tariki 27 Gicurasi 2025, mu bitaro biherereye mu Mujyi wa New York. Uyu mwana yaje asanga abandi babiri barimo uwa mbere yabyaranye n’umugabo we, Alex Fine bise Frankie ndetse na Sunny wavutse mu 2021. Aba bana bose bakuru ni abakobwa.
Fine na Ventura batangiye gukundana mu 2018. Mu 2019 nibwo barushinze mu birori byabereye mu Mujyi wa California ahitwa Malibu.
Ventura yakundanye na Diddy guhera mu 2007 kugeza mu 2018, n’ubwo bashwanaga bakongera bakiyunga.
Mu Ugushyingo 2023, Ventura yareze uwo muhanzi (Sean “Diddy” Combs) amushinja kumufata ku ngufu, ihohoterwa rishingiye ku mubiri n’ibindi bikorwa bibi.
Icyo kirego cye cyabaye imbarutso y’ibirego by’abandi bareze uyu mugabo w’imyaka 55, bamushinja ihohotera.
Nyuma habayeho ubwumvikane hagati yabo bombi[Diddy na Cassie] mu masaha 24 gusa nyuma y’uko Ventura atanze ikirego gikurwaho.
Muri Gicurasi 2024, hagaragaye amashusho ya kera agaragaza Diddy akubita Ventura muri hoteli. Uyu muraperi yaje kwemeza ko ayo mashusho ari “ibikorwa bidafite uko byasobanurwa” ndetse asaba imbabazi abinyujije kuri Instagram.
Nyuma yo gufungwa muri Nzeri 2024, Ventura ni umwe mu batangabuhamya b’ibanze ndetse niwe wabimburiye abandi mu rubanza rw’uyu mugabo rugiye kumara ibyumweru umunani.
Uyu mugore watanze ubuhamya atwite yagaragaje ibikorwa bibi yakorerwaga na Diddy birimo kumusambanya ku gahato n’ibindi biteye isoni byinshi byanatumye abana b’impanga b’uyu muraperi basohoka mu rukiko shishi itabona.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *