skol

Cassie yatakambiye urukiko, ubushinjacyaha bumusabira imyaka 11: Ibivugwa mu rubanza rwa Diddy

Yanditswe: Wednesday 01, Oct 2025

featured-image

Cassie Ventura wahoze ari umukunzi wa Diddy wari uri n’imbere mu batumye atabwa muri yombi, yandikiye urukiko agaragaza ko ibyo uyu mugabo yamukoreye na n’ubu bikimeze nk’inzozi mbi kuri we, naho ubushinjacyaha bwo busaba ko nibura yakatirwa imyaka itari munsi ya 11.

Cassie Ventura yandikiye urukiko urwandiko rurerure, agaragaza ko ibibazo yatewe n’umubano w’igihe kirekire we na Diddy wari urimo ibintu byinshi biteye ubwoba, asaba ko rwazafata umwanzuro rushishoje.

Uyu mugore yagaragaje ko agifite ihungabana yatewe n’ibikangisho bya Diddy, gukoreshwa imibonano mpuzabitsina mu buryo buteye ubwoba, guhohoterwa inyuma ku mubiri ndetse ibi bikaba byaratumye atekereza no kwiyahura.

Cassie yakomeje abwira umucamanza Arun Subramanian uzafata umwanzuro ku gihano kizahabwa Diddy, ko mu myaka 11 bamaze bakundana yari yarazitiwe n’ibikangisho by’uyu mugabo ndetse n’ibiyobyabwenge yifashishaga amukoresha ibyo ashaka.

Yakomeje ati “Nyuma y’iyo myaka yose kugeza n’ubu ibyambayeho buri gihe biza nk’inzozi mbi kuri njye ndetse mpora mbyibuka buri munsi, kandi nkomeza gukenera kwitabwaho mu bijyanye n’imitekerereze kugira ngo mbashe guhangana n’ihungabana ry’ahahise.”

Yavuze ko we n’umuryango bimutse aho babaga muri New York kubera ubwoba bwo kugirirwa nabi. Ndetse, avuga ko atewe impungenge no kuba Diddy yafungurwa kuko icyo azakora ari uguhigisha uruhindu umuryango we n’abandi bantu bose batanze ubuhamya mu rukiko bamushinja.

Cassie yandikiye urukiko mu gihe ubushinjacyaha nabwo bukomeje kuvuga ko Diddy akwiriye guhanishwa imyaka itari mike. Buvuga ko nibura bwifuza ko uyu mugabo wamamaye mu njyana ya Hip Hop yafungwa imyaka itari munsi ya 11.

Diddy ashobora gukatirwa imyaka igeze kuri 20 nyuma yaho, aheruka guhamywa ibyaha byo gutwara abantu hagamije kubakoresha ubusambanyi.

Ubushinjacyaha buvuga ko ibyaha bya Diddy bikomeye ndetse bukavuga ko abandi babihamijwe bagiye bahanishwa imyaka irenga 10. Buvuga ko n’ubwo yireguye avuga ko ibyaha by’ubusambanyi yakoreraga abakobwa bakundanye byabagaho mu bwumvikane, atari byo kuko nta rukundo rubaho hari uruhande rumwe rutegekesha igitugu ndetse bikagera aho umwe mu bakundana avushwa amaraso.

Diddy ategereje gukatirwa ku wa Gatanu tariki 3 Ukwakira 2025. Yatawe muri yombi muri Nzeri 2024. Ubu afungiwe muri kasho iherereye i Brooklyn, New York aho bivugwa asigaye ari umwe mu baha amahugurwa imfungwa y’uko bihangira imirimo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa