Umusenateri wa Paraguay, Celeste Amarilla, yasabye imbabazi nyuma yo gukoresha amagambo yagaragajwe nk’irondaruhu yibasiye rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, Kylian Mbappé, nyuma y’umukino wahuje u Bufaransa na Paraguay mu Gikombe cy’Isi cya 2026.
Amarilla yemeye ko amagambo yatangaje atari akwiriye, avuga ko yayanditse ari mu burakari bwatewe n’isezererwa ry’Ikipe y’Igihugu ya Paraguay. Nyuma yo kubona uburemere bw’ibyo yavuze, yahise asiba ubutumwa bwe ku mbuga nkoranyambaga anasaba imbabazi.
Yagize ati, "Namenye ko ibyo nanditse byakubabaje, ni yo mpamvu nasibye ubutumwa kandi ndabyicuza."
Nubwo yemeye amakosa ye, Amarilla yasabye Mbappé na we gukuraho ubutumwa yamwise "umugore w’igisebo" no kumusaba imbabazi. Avuga ko ayo magambo ashobora gufatwa nk’ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gusebanya umugore uri mu nshingano za politiki.
Yanaburiye Mbappé ko naramuka atabikoze, ashobora gukurikiza inzira z’amategeko akamuregera.
Uku guterana amagambo kwabaye nyuma y’uko Amarilla yari yanditse ubutumwa bwarimo amagambo afatwa nk’irondaruhu, aho yagereranyije Mbappé n’inyamaswa ndetse akavuga ko ari Umunya-Cameroun uri gukolonizwa n’Abafaransa. Mbappé yahise amusubiza amunenga, amushinja gukoresha imvugo zibiba urwango no guha isura mbi igihugu cye.
Mu gihe impaka hagati y’aba bombi zikomeje kuvugisha benshi, Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa ikomeje imyiteguro y’umukino wa ¼ cy’irangiza cy’Igikombe cy’Isi cya 2026, aho izacakirana na Maroc.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *