skol
fortebet

Chameleone yishimiwe bidasanzwe mu gitaramo yakoreye i Kigali

Yanditswe: Monday 26, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi w’umunya-Uganda Dr. Jose Chameleone wamamaye mu muziki muri Afurika y’Iburasirazuba no hanze yayo mu myaka isaga 25 ishize, yakoreye igitaramo cy’amateka mu Mujyi wa Kigali yahuriyemo n’abarimo umuvandimwe we Weasel ndetse na Rafiki Coga Style na we umaze igihe kinini ari umwe mu bahanzi b’abanyabigwi.

Sponsored Ad

Ni mu gitaramo cyabereye muri Kigali Universe kuri iki Cyumweru tariki 25 Gicurasi 2025 cyahurije hamwe abakunzi ba Chameleone, mu bisekuru bitandukanye mu Rwanda.

Ni igitaramo uyu muhanzi yagombaga gukora mu ntangiro z’uyu mwaka ariko kubera ibibazo by’ubuzima yagize mu mpera z’umwaka ushize byatumye anajya kwivuriza muri Amerika aho yamaze amezi atanu, kirasubikwa, gisubukurwa mu minsi yashize ubwo yasesekaraga i Kampala.

Kuva iki gitaramo cyatangira kwamamazwa abakunzi ba Chameleone batangiye, gukubita agatoki ku kandi ndetse amatike akijya hanze yasamiwe hejuru, ku buryo cyabaye yashize ku isoko.

Umunsi wageze! Kuri Kigali Universe aho cyabereye hari hari urujya n’uruza rw’abantu batandukanye babucyereye bagiye kwihera ijisho Chameleone, wagiye afasha benshi gukunda umuziki mu bwana bwabo mu myaka ya za 2000 cyane ko mu bari bitabiriye hari higanjemo abo muri ibyo bihe.

Abavanga imiziki barimo Dj Lexx Lexx, Dj Niyem, DJ RY na MC Bior nibo bavangaga imiziki muri iki gitaramo.

Mu bahanzi bakuru iki gitaramo cyatangijwe na Rafiki Coga wamamaye mu muziki nyarwanda mu njyana ya ‘Coga Style’ waririmbye ibihangano bye bitandukanye, akerekwa urukundo ubundi nyuma akaza guha umwanya abandi.

Ubwo yatangiraga kuririmba uyu mugabo yabanje gushimira abateguye igitaramo bamuhaye umwanya.

Ati “Ndashimira abateguye igitaramo bampaye umwanya. Hari hashize igihe kinini ntaririmbana namwe. Amahoro kuri mwese, nari mbakumbuye.”

Mu ndirimbo Rafiki yaririmbye harimo “Gikomando” na “Bwongoza 4” yahuriyemo na Rafiki, Jay Polly na Riderman. Agiye kuva ku rubyiniro Lucky wari uri mu bayoboye igitaramo afatanyije na Iradukunda Bertrand wa Power FM, yamusabye ku kuguma ku rubyiniro, asaba abitabiriye kuzamura amaboko bakamuha icyubahiro nk’umwe mu bahirimbaniye umuziki nyarwanda.

Ati “Ibi bintu nibwo bwa mbere ngiye kubikorera Rafiki, kubera ko ni bwo bwa mbere duhuriye ku rubyiniro, igihe yakoraga nari ngikura. Ndagira ngo mwese muzamure amaboko yanyu tumuhe icyubahiro tumugomba.”

Chameleone yageze ku rubyiniro ibintu bihindura isura kuko abantu benshi bari bicaye bahise bahaguruka. Uyu muhanzi yaririmbye mu buryo bwa ‘live’ ibihangano bye byakunzwe abantu barizihirwa karahava.

Uyu mugabo yaririmbye indirimbo zirimo izo mu myaka irenga 20 ishize n’iza vuba, mu zo yaririmbye harimo nka “Tubonge”, “Nkoleki” yahuriyemo na Melody uri mu bahanzi b’abanyempano muri Uganda, “Valu Valu”, “Agatako” yahuriyemo an DJ Pius banaririmbanye muri iki gitaramo cye i Kigali ndetse n’iyo yise “Bomboclat” yahuriyemo na Weasel banayiririmbanye.

Chameleone ku rubyiniro, yahaye ikaze Weasel, ubwo uyu mugabo yageragaho yatangiye aririmbana imbaraga asoje indirimbo yahereyeho yise “Lwaki Onumya” yunamira Radio bahoranye mu itsinda rya Good Life. Ati “Ruhukira mu mahoro muvandimwe Radio.”

Yasoje kuvuga aya magambo atangira kuririmbana n’abafana be bavugaga bati “Turashaka ibirenze”, bashaka kumvikanisha ko banyotewe no gutaramana nawe bigatinda.

Atabatindiye mbere yo kuririmba indirimbo yitwa “Breath Away” ya Good Life yabanje kubwira abitabiriye, ati “Muzi impamvu nkunda ino ndirimbo mu buryo budasanzwe, ni uko Kigali yampaye umugore mwiza bidasanzwe. Sandra Teta Ndayigutuye n’abandi bagore beza bari hano.”

Uyu muhanzi yasoje abwira abari bitabiriye ko we n’umuryango we uzwi nka Mayanja Family ukunda u Rwanda by’umwihariko.

Ubwo yageraga i Kigali mu magabo yabwiye IGIHE ko, mu bigenza umuryango wo kwa Mayanja mu Rwanda harimo n’uko azerekanwa iwabo wa Sandra Teta bafitanye abana babiri b’abakobwa, banamaze imyaka irindwi babana.

Iki gitaramo cyari cyiswe “Jose Chameleone Live in Kigali” cyari cyitabiriwe n’abantu batandukanye bazwi mu myidagaduro mu Rwanda barimo Massamba Intore, Jules Sentore, Teta Diana, Platini P, Ishimwe Clement, Christopher, Umusizi Junior Rumaga, David Bayingana, Shemi, Kenny Sol, Kimenyi Yves, MC Ange K. Umulisa, wahoze ari umugore wa DJ Pius n’abandi.

Chameleone yakoreye igitaramo i Kigali nyuma y’igihe kinini yari amaze adataramira mu Rwanda cyane ko, yahaherukaga mu 2018 ubwo yari yitabiriye igitaramo cyo gushyigikira DJ Pius wamurikaga album ye yise ‘Iwacu’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa