skol
fortebet

Chaney Jones wavuzweho gutandukana na Kanye West yanyomoje ayo makuru

Yanditswe: Thursday 09, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamideli ukomeye muri Leta zunze ubumwe za Amelika uzwi nka Chaney Jones yanyomoje amakuru yavuzwe ko yatandukanye n’umuraperi Kanye west bamaze igihe kigera mu mezi atanu bakundana.

Sponsored Ad

Ibi yabivuze nyuma y’amasaha make yari aciyemo ku imbugankoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye hacicikana inkuru yuko umuraperi Kanye West na Chaney Jones bari bamaze igihe mu rukundo batandukanye.

Yifashishije urukuta rwe rwa Instagram ahanyuzwa ubutumwa bw’amasaha 24 yanyomoje aya makuru mu butumwa yageneye ’Ye’ ku munsi we wo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 45.


Mu butumwa yagize ati" Isabukuru nziza Mukunzi Ndagukunda".

Ijambo ndagukunda ryabaye nk’irivuguruza amakuru yari yabavuzweho cyane ko ari n’ubwa mbere uyu mukobwa yari yeruye akavuga ko akunda ’Ye’ ku mugaragaro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa