skol
Fortebet

Charles wagonze Se wa Nick Minaj yakatiwe

Imyidagaduro   Yanditswe na: ISHIMWE JANE 4 August 2022

Charles Polevich w’imyaka 72 wagonze Se wa Nick Minaj yakatiwe n’urukiko igifungo cy’umwaka umwe muri gereza.


Uyu mushoferi wagonze Se wa Nick Minaj bikamuviramo kwitaba Imana yakatiwe n’urukiko igifungo cy’umwaka kuri uyu wa gatatu taliki 3 Kanama 2022.

Charles yahamwe n’icyaha cyo kugonga Se wa Nick Minaj mu mpanuka yabereye ku kirwa cya Long Island mu Mujyi wa New York muri Leta zunze ubumwe z’America.

Charles wemeye icyaha cyo kuva ahabereye impanuka yahitanye Se wa Nick Minaj ndetse akagerageza no gusibanganya ibimenyetso yaciwe amadorari 5,000 ndetse n’uruhushya rwe rwo gutwara ruhagarikwa mu gihe kingana n’amezi atandatu.

Sturm yatangaje ko Charles yahawe igihano cyoroheje bitewe n’uko atigeze arangwa n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi ndetse akaba atarigeze anywa ibiyobyabwenge cyangwa inzoga, akomeza avuga ko kuba yaaragonze Se wa Nick Minaj atabitewe n’ubugizi bwa nabi ahubwo ari impanuka.

Carol Miraj Nyina wa Nick Minaj ubwo yari mu Kiganiro n’Ikinyamakuru The New York Post yatangaje ko atigeze anyurwa n’igihano uwagonze umugabo we yahawe ati"Ntabwo nishimiye igihano yahawe. Umwaka umwe n’igihano gito kidahuye n’icyaha yakoze cyo kwambura ubuzima umugabo wanjye".

Kugeza ubu Nick Minaj uherutse gutangaza ko yashenguwe n’urupfu rwa Se ntacyo arabivugaho.

Author : ISHIMWE JANE

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umunyamakuru Clarisse yagaragaje akanyamuneza yatewe no gusezerana n’umusore...

Umunyamakurukazi Clarisse Uwimana uzwi mu biganiro bya Siporo uri mu...
19 August 2022 0

Umubiri wa Yvan Buravan wagejejwe mu Rwanda

Umubiri wa Yvan Buravan wagejejwe mu Rwanda uvanywe mu Buhinde aho yari...
19 August 2022 0

Junior Giti yagaragaje amashusho ya nyuma ya Yanga yifashe mbere yo kwitaba...

Junior Giti umuvandimwe wa nyakwigendera Yanga yagaragaje amashusho ya...
19 August 2022 0

Dore amakosa abasore bakunze gukora mu ntangiro z’urukondo bigatuma...

Benshi bakunze kwibaza impamvu bajya mu rukundo rugahita rukonja nta minsi...
19 August 2022 0

Amashusho agaragaza Selena Gomez asoma Rema akomeje kuvugisha...

Amashusho agaragaza Selena Gomeza asoma umuhanzi ukiri muto wo muri Nigeria...
19 August 2022 0

Diamond yahishuye umwana azaraga imitungo ye

Umuhanzi umaze kubaka izina rikomeye muri Afurika by’umwihariko muri...
19 August 2022 0