skol
fortebet

Chicago:Urukiko rwahagaritse ibirego 10 byashinjwaga R.Kelly

Yanditswe: Tuesday 31, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko rwo muri Chicago rwahagaritse birego 10 byashinjwaga umuhanzi R.Kelly uherutse gukatirwa igihano cy’imyaka 30 y’igifungo nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gufata ku ngufu.

Sponsored Ad

Umuhanzi w’icyamamare R. Kelly watangiye igifungo cy’imyaka 30 aherutse gukatirwa nyuma yo guhamwa n’ibyaho birimo gufata ku ngufu abana b’abakobwa batarageza ku myaka 18, kuri ubu yeretswe imbabazi n’urukiko rwo muri Chicago ruhagarika ibirego 10 yashinjwaga ndetse yagombaga kwitaba urukiko kuwa Gatanu w’iki cyumweru gusa byahagaze kuko yakuriweho ibi birego.

Nk’uko byatangajwe na CNN, yavuze ko ibirego 10 birimo 3 byo gufata ku ngufu abana b’abakobwa nibyo byashinjwaga umuhanzi R.Kelly akaba yagombaga kuzabiburanira mu rukiko rukuru rw’umujyi wa Chicago akomokamo ari naho yakoreye ibi byaha.

Umushinjacyaha mukuru w’uru rukiko witwa Kim Foxx yatangaje impamvu bahagaritse ibirego 10 byashinjwaga R.Kelly.

Mu magambo Kim Foxx yabwiye CCN yagize ati"Twasanze imyaka 30 ikwiriye R.Kelly nta yindi twarenzaho kuko anafite ibindi birego akurikiranyweho bishobora kuzatuma imyaka 30 yiyongera.

Yakomeje agira ati"Guhagarika ibi birego ntacyo bihinduye kuri R.Kelly kuko aracyafite ibindi bikomeye birimo icyaha cyo gukinisha Filime y’urukozasoni umwana w’umukobwa kandi yasabiwe igifungo cy’imyaka 20. Ibyo byose twabyizeho tubona kumukuriraho biriya birego 10 ntacyo byangiza".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa