skol

Chiffa wahoze ari umukunzi wa Buravan yishushanyijeho amazina ye

Yanditswe: Friday 28, Apr 2023

featured-image

Kuri uyu wa 28 Mata 2023 ubwo umuhanzi Yvan Buravan yari kuba yizihiza isabukuru y’imyaka 28 Chiffa Marty wahoze ari umkunzi we yishushanyijeho amazine ye ndetse n’andi magambo nk’ikimenyetso cy’urukundo rw’iteka.

Mu gihe ku mbugankoranyambaga ibyamamare ndetse n’abandi bifurije isabukuru nziza Yvan Buravan uherutse gutabaruka Chiffa wari umukunzi we yongeye guhamya ko urwo amukunda ruzahoraho iteka ryose.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Snapchat Chiffa yashyizeho amafote agaragaza akaboko ke yishushanyijeho Y na B bivuze "Yvan Buravan" nk’uko uyu muhanzi yakundaga kwiyita YB nk’impine y’amazina ye.

Kuva Yvan yakitaba Imana uyu mukobwa ntasiba kugaragaza ko ari igikomere yagize ndetse kimukomereye gusa na none akizera ko ubuzima buzageda neza kubera ko afite umu Malayika umureberera mu Ijuru ariwe Yvan Buravan.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa