Chiffa wari umukunzi wa Buravan yahishuye ibihe yanyuzemo nyuma y’urupfu rw’umukunzi we, amusezeranya ikintu gikomeye
Yanditswe: Friday 18, Nov 2022
Nyuma y’amezi atatu Umuhanzi Yvan Buravan yitabye Imana uwari umukunzi we Chiffa Marty yahishuye ibihe bigoye yanyuzemo nyuma y’urupfu rw’umukunzi we, amuha isezerano rikomeye nk’umwarimu mwiza yigeze kugira.
Mu gihe hashize amezi atatu umuhanzi Yvan Buravan atabarutse, uwari umukunzi we yasangije bamukurikirana ibihe bikomeye yanyuzemo nyuma y’urupfu rwe.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ahanyura ubutumwa bumara amasaha 24 (Story) uyu mukobwa yashyizeho ubutumwa butandukanye.
Hamwe yagize ati " Mama yarambwiye ati <
"Nararize cyane gusa sinarinzi impamvu ndi kurira kugeza ubwo namubonaga, nkamukoraho ndagije naramubwiye ngo Yvan ni njyewe, ndeba nta muntu ndibubibwire" (Bisa nkaho ari amagambo yavuze abonye umubiri wa Yvan Buravan)
"Yvan yari Inshuti, umuvandimwe, papa yari buri kimwe kuri njye kandi yari abizi"
Mu gusoza uyu mukobwa yasezeranyije Yvan Buravan ko atazamutenguha. Ati " Ndagukunda Van kandi ruhukira mu mahoro, ubu ahasigaye ni ahanjye ngo nkwereke ko wari umwarimu mwiza. Ntabwo nzagutenguha kubera Imana ndagusezeranya."
Ibitekerezo
Gupfa ni kimwe mu bigize ubuzima. Shaka undi umugabo. Uve kuri social mediya zubujyinga