Chiffa wari umukunzi wa Buravan yasangije abamukurikira amafoto ye, ahishura isezerano yari yaramusezeranyije(Amafoto)
Yanditswe: Saturday 12, Nov 2022

Chiffa Marty wari umukunzi wa Yvan Buravan bwa mbere yasangije abamukurikira amafoto ye nyuma y’urupfu rwa Yvan ahishura isezerano yari yarahaye Buravan kandi akomeje kubahiriza.
Chiffa Marty wari umukunzi wa Yvan Buravan, yasangije abamukurikira amafoto ye bwite yongeraho ubutumwa bwazamuye amarangamutima ya benshi.
Nyuma y’iminsi ikomeye ari kunyuramo yo kubura umukunzi we Yvan Buravan, Chiffa yafashe umwanya avuga ko gukomera afite muri we ari isezerano yahaye Yvan Buravan.
Mu butumwa yaherecyesheje amafoto ye, yagize ati: "Namusezeranije gukomera."
Uyu mukubwa ukunze kugaragarizwa urukundo n’abakunzi ba Yvan Buravan bamukomeza ndetse benshi bakavuga ko bamuhoza mu isengesho ryabo aherutse kuvuga ikintu yakundiraga Buravan cyane ko ari ’Roho’ ye.
Mu kiganiro yagiranye n’abakunzi be ku rukuta rwa Instagram yabahaye umwanya wo kumubaza ibibazo nawe akabasubiza mu bamubajije harimo uwamubajije urubuto Yvan Burava yakundaga kurusha izindi avuga ko yakundaga Water Meron ariko nawe kugeza ubu atramenya icyo yayikundiraga.
Abajijwe niba agira amafoto ari kumwe na Yvan n’impamvu atajya ayashyira hanze yavuze ko afite amafoto ye menshi ariko atayashyira hanze kuko Yvan atabikundaga.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *