skol
fortebet

Chris Brown yanenze abategura itangwa ry’ibihembo bya Grammy Awards

Yanditswe: Monday 06, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu mvugo yumvikanamo umujinya n’uburakari Umuhanzi Chris Brown yabaye yanenze abategura itangwa ry’ibihembo bya Grammy Awards nyuma yuko atabonye igihembo.

Sponsored Ad

Chris Brown yari mu bahatanira igihembo mu cyiciro cya album nziza y’injyana ya R&B, cyegukanywe na Robert Glasper kuri album ye yise black radio III.

Nyuma yuko uyu muhanzi w’ikirangirire atabonye igihembo muri ibi bihembo, yagaragaje umujinya w’umuranduranzuzi wo kuba atakegukanye.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye, Chris Brown yavuze ko abategura ibi bihembo batazi ibyo bakora ngo ahubwo ko bari mu mikino.

Yagize ati “Muri mu mikino, ubundi muri umwanda bwoko ki?”

Mu butumwa bwe, yakomeje yibasira Robert Glasper wegukanye iki gihembo bari bahataniye, ati “ubundi uwo mwanda ngo Robert Glasper ni inde?”

Uyu muhanzi wakomeje agaragaza umujinya wo kuba ategukanye iki gihembo, yaje gusiba ubu butumwa ariko yongera gushyiraho ubundi bugaragaza ko atanyuzwe no kuba atatwaye kiriya gihembo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa