Chris Hemsworth yahishuye impamvu yimukiye muri Australia
Yanditswe: Thursday 26, Feb 2026
Umukinnyi wa filime Chris Hemsworth wamamye muri filime ‘Avengers’ yamenyekanye cyane mu Rwanda, yatangaje impamvu yatumye afata icyemezo cyo kuva muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akimukira muri Australia.
Kuri ubu Chris Hemsworth uri mu bakinyi bakomeye i Hollywood yamaze gukura umuryango we i Los Angeles awimurira muri Australia.
Yimukanye n’umugore we, Elsa Pataky ndetse n’abana babo batatu.
Ati “Byari byo mu gihe abahungu banjye bavukiyemo kandi natwe ntitwari twishimiye uko twari tubayeho i Los Angeles”.
Yabitangarije mu kiganiro ‘Smartles’. Yavuze ko ingengabihe y’akazi ke yatumaga n’ubundi yirirwa hanze y’aho yari atuye ndetse ngo ntiyanashakaga abinjirira umuryango we ku buryo bamenya amakuru yawo.
Ati “Bisa nk’aho tutari tukihafatira amashusho. Twari dusigaye dufatira amashusho ahandi hantu [hatari i Los Angeles]. Mu gihe nagarutse kandi mu rugo habaga huzuye aba paparazzi.”
Uyu mukinnyi wa filime, yakinnye muri ‘Avengers’ yitwa Thor Odinson, yatangaje ko kwerekeza muri Australia ahasanga abavandimwe b’inshuti ze: Luke Hemsworth na Liam Hemsworth, byamufashije.
Chris w’imyaka 42 y’amavuko, amaze imyaka 15 mu rushako n’umugore na we yamamaye cyane muri filime ‘Fast & Furious’ yamenyekanye cyane no mu Rwanda.
Chris Hemsworth n’umuryango we bimukiye muri Australia
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *