Chris Rock yahishuye impamvu atihoreye kuri Will Smith wamukubitiye urushyi mu ruhame muri 2022
Yanditswe: Monday 06, Mar 2023

Umunyarwenya Chriss Rock bwa mbere yateye urwenya ku rushyi yakubiswe na Will Smith ubwo uyu munyarwenya yaravuze ku musatsi w’umugore wa Will Smith ndetse n’impamvu atigeze amwishyura nawe ngo barwane.
Ni urushyi Will Smith yamukubise muri 2022 ubwo bari mu mu birori byo gutanga Ibihembo bya Oscars 2022.
Ubwo Chriss Rock yari mu gitaramo cy’urwenya cyiswe ‘Selective Outrage’ cyaciye ku rubuga rwa Netflix mu buryo bwa Live yagarutse ku rushyi yakubiswe na Will Smith ndetse n’abantu bamubaza niba rutaramubabaje.
Yatangiye agira ati “Bamwe bajya bavuga ngo amagambo mabi araryana, abo bavuga ibyo ntibarakubitwa urushyi mu isura.”
“Abantu bamwe bajya bambaza ngo ese birababaza, yego birababaza cyane, uziko njya numva ingoma za ‘Summertime’ (indirimbo ya Will Smith), zisonera mu matwi yanjye, nagize ngo ni Manny Pacquiao unkubise igipfunsi.”
“Ariko narihanganye ntuzigera umbona mu biganiro kuri televiziyo, kwa Oprah cyangwa kwa Gayle King ndi kurira, ntimuzigera mubibona.’’
Uyu munyarwenya yanavuze ku mubano wa Will Smith n’umugore we Jada Pinkett Smith, uburyo yamuciye inyuma, bakaba bahora batameranye neza.
Chris Rock yasoje ikiganiro avuga impamvu atihoreye kuri Will Smith wari umaze kumukubitira mu ruhame avuga ko byatewe n’uburere bwiza yahawe n’ababyeyi.
Yagize ati “Abantu benshi bakomeje kumbaza ngo kubera iki ntamwishyuye, njyewe ni uko narezwe neza, uzi ikintu ababyeyi banjye banyigishije? ‘Ntuzigere urwanira imbere y’abazungu’.”
Chris Rock yavuze ko akunda Will Smith cyane, anemeza ko amurusha byinshi batari no ku rwego rumwe, gusa ngo yishimiye kumureba arira muri filime nshya aherutse gukina yitwa “Emancipation”.
‘Selective Outrange’ iki ni ikiganiro cy’urwenya cya kabiri uyu munyarwenya akoranye na Netflix nyuma ya “Tamborine” yakoze mu 2018.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *