skol
fortebet

Chris wahoze muri Just Family yakoze ubukwe bwaririmbyemo Meddy na TMC [Amafoto]

Yanditswe: Wednesday 24, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Chris wanyuze mu itsinda rya Just Family riherutse gusenyuka burundu, yakoreye ubukwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika arushinga n’umukobwa bari bamaze igihe bakundana .

Sponsored Ad

Ubu bukwe bwabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Ugushyingo 2021 mujyi wa Dallas muri Texas,bwaririmbwemo na Meddy na TMC wamenyekanye mu itsinda rya Dream Boys.

Muri ubu bukwe Meddy, yari yateguwe ngo aze gutungura umugore wa Chris kuko atari yiteze ko ari bubutahe.

Meddy ni we winjiranye impeta uyu mugabo yagombaga kwambika umugore we.

Chris yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2019 aho byavugwaga ko asanzeyo umukunzi we.

Mu 2018 nibwo Chris yasezeye mu itsinda rya Just Family nyuma yo kutumvikana na Bahati bari bafatanyije kuribyutsa mu 2016 kuko ryari ryarasenyutse mu 2014.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa