skol
fortebet

Christopher yamaze amakenga kubibaza igihe azakorera ubukwe

Yanditswe: Sunday 01, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuririmbyi Muneza Christopher wamamaye nka Christopher muri muzika nyarwanda yamaze amakenga abakunze kumubaza igihe azakorera ubukwe n’umukunzi we , ndetse hari n’abakundaga kuvuga ko ubukwe bwe buri vuba yaba ari bwo ahugiyemo ategura muri iyi minsi.

Sponsored Ad

Uyu muhanzi wagiranye ikiganiro na Inyarwanda dukesha iyi nkuru yahakanye amakuru yose avuga ko ari kwitegura kurushinga mu munsi irimbere ndetse avuga ko rwose n’ubukwe ntabwo ateganya vuba cyane ko ubu ahugiye ku bikorwa bye birimo na Album ye.

Yagize ati’’ bro ibyo rwose ntabwo aribyo nta bukwe ndi gutegura hhhh, hari imishinga ndimo yindi niyo yangize busy yego ariko nyine imishinga yose ntabwo ari ubukwe. hoya ubukwe bwo rwose nta n’ubwo ntekereza ko ari hafi cyane kabisa.’’

Christopher uherutse gushyira hanze ifoto y’integuza y’indirimbo yitwa Mi Casa agiye gusohora vuba aha igaragara uyu muhanzi ahagaze ahantu hirengereye mu bwatsi bwinshyi yambaye imyenda y’umweru wose.

Nyuma y’iyo nteguza umuhanzi Christopher mu kiganiro yahaye InyaRwanda yavuze ko hari indirimbo nziza cyane agiye gusohora amajwi yayo yakoreye kwa Element naho amashusho yayo akorerwa kwa Bernard Bagenzi.

Uyu muhanzi yasabye abakunzi be n’abakunzi b’umuziki nyarwanda kuzareba icyo gihangano “cyuje ubuhanga” kuko ni ubundi buryo yagerageje bushya, ndetse mu rwego rwo guhanga ibishya akaba ari indirimbo “Element atigeze akora na mbere”.

Yagize ati ’’Ni indirimbo ya Dange nayikoranye na Element na Bernard ku mashusho, ni production ntigeze nkora mbere na Element atigeze akora mbere rero twagerageje ibintu bishyashya urebye.’’

Indirimbo Mi Casa ubundi ni ijambo ryo mu rurimi rw’Ikesipanyolo (Spanish) risobanura inzu yanjye ariko mu buryo bwiza iyo uri gutera imitoma umukunzi wawe ugira uti’ inzu yanjye ni inzu yawe’ mu buryo bwiza bw’amagambo aryohereye ushobora kubwira umwali wihebeye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa