skol
fortebet

Chryso Ndasingwa yambitse impeta Sharon Gatete

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Wednesday 25, Jun 2025

Chryso Ndasingwa yambitse impeta Sharon Gatete

Sponsored Ad

skol

Nyuma y’iminsi ibiri iby’urukundo rwabo bigiye hanze, Chryso Ndasingwa yambitse impeta Sharon Gatete, amusaba kuzamubera umugore undi nawe ahita abyemera.

Amakuru y’uko uyu muhanzi umaze kumenyekana mu ndirimbo zo guhimbaza Imana yambitse impeta uyu mukobwa nawe usanzwe ari umuririmbyi, yamenyekanye kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Kamena 2025.

Mu butumwa bugufi Chryso Ndasingwa yanditse nyuma yo kwambika impeta uyu mukobwa, yagize ati “Naranyuzwe kandi maze gufata icyemezo cyo kumukunda ubuziraherezo.”

Hari hashize iminsi mike inshuti n’abavandimwe ba Gatete Sharon bitabiriye ibirori byo kumufatira irembo, ndetse icyo gihe, IGIHE yamenye ko uyu mukobwa ari mu myiteguro yo kurushinga na Chryso Ndasingwa.

Amakuru avuga ko aba bombi bateganya gukora ubukwe mu Ugushyingo 2025.

Gatete usanzwe ari umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana na Ndasingwa bari banaherutse guhurira mu ndirimbo zirimo ‘Yanyishyuriye’ na ‘Wera wera wera’.

Uyu mukobwa ukundirwa ijwi rye ryiza, azwi mu ndirimbo zirimo ‘Inkuru nziza’ n’izindi nyinshi zatumye yigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa