Carlos Ray wamamaye muri sinema by’umwihariko muri filime nka Chuck Norris yapfuye afite imyaka 86 nk’uko umuryango we wabitangaje kuri uyu wa 20 Werurwe 2026.
Uyu musaza yamenyekanye muri filime ‘The delta force’ yasohotse mu 1986, ‘Missing in action’ yasohotse mu 1984, ‘Invasion USA’ yasohotse mu 1985 n’izindi nyinshi.
Inkuru y’urupfu rwa Chuck Norris yatangajwe n’abo mu muryango we babinyujije ku mbuga nkoranyambaga, bakaba bemeje ko uyu mukinnyi wa filime yapfuye mu gitondo cyo ku wa 19 Werurwe 2026.
Mu butumwa umuryango we watambukije ku mbuga nkoranyambaga bagize bati “Imitima yacu yuzuye agahinda ko kubamenyesha ko Chuck Norris yitabye Imana mu buryo butunguranye ejo mu gitondo. Nubwo amakuru y’urupfu rwe twifuza ko yaguma ari ibanga ry’umuryango turabamenyesha ko kugeza ku mwuka wa nyuma yari akikijwe n’abo mu muryango we kandi yatashye mu mahoro.”
Bakomeje bagaragaza Chuck Norris nk’umukinnyi w’imikino njyarugamba wari ikimenyabose ku Isi, by’umwihariko akaba yaramenyekanye cyane muri sinema mu gihe abo mu muryango we bo bamufataga nk’intwari yawitangiye.
Bagaragaje ko nubwo yitabye Imana bishimira ko yabayeho ubzuima bufite ukwizera, intego n’ubwitange yaba mu kazi ke by’umwihariko bakishimira ko yakundishije abatari nake sinema.
Abo mu muryango wa Chuck Norris bagaragaje ko nubwo imitima yabo yashenguwe n’urupfu rw’uyu musaza ariko bakaba bishimiye bikomeye ubuzima yabayeho n’ibihe byiza bagiranye.
Ni umuryango washimiye inkunga y’amasengesho n’ubutumwa bohererejwe ubwo bari bamenye ko uyu musaza yari yajyanywe mu bitaro.
Mu butumwa bwabo, umuryango wa Chuck Norris wasabye ko bahabwa umutuzo mu bihe barimo byo gutegura uko uyu mukinnyi wa filime yaherekezwa mu cyubahiro.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *