Cindy Sanyu ari mu byishimo byinshi byo kwibaruka ubuheture
Yanditswe: Tuesday 25, Apr 2023

Umuhanzikazi uri mu bakuzwe cyane muri Uganda Cindy Sanyu ari mu byishimo byinshi nyuma yo kwibaruka umwana we wa gatatu akaba uwa kabiri abyaranye n’umugabo we rynce Okuyo Joel Atiku.
Amakuru yo kwibaruka ya Cindy yayatangaje nyuma y’igihe yari amaze atagaragara mu ruhame bamwe bakavuga ko yaba yitegura kwibaruka ariko ku rundi ruhande ari amakuru adafitiwe gihamya.
Nyuma y’iminsi mike, havuzwe amakuru y’uko uyu muhanzikazi yakorewe ibirori bya ‘Baby shower’ mu ibanga rikomeye.
Ni ibintu byasabye itangazamakuru gutegereza kugeza ubwo ku wa 23 Mata 2023 uyu muhanzikazi uri mu bakomeye muri Uganda, yibarukaga ubuheture.
Uyu ni umwana wa kabiri w’umukobwa Cindy Sanyu yibarutse kuva mu 2021 ubwo yarushingaga na Prynce Okuyo Joel Atiku.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *