skol
fortebet

City Maid yaje ku rutonde rwa filimi 10 zikunzwe kurusha izindi muri Afurika

Yanditswe: Tuesday 20, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Filimi y’uruhererekane imaze imyaka ica kuri Televiziyo y’u Rwanda no ku mbuga nkoranyambaga ya City Maid yashyizwe ku rutonde rwa filimi 10 zikunzwe muri Afurika aho iri kumwe n’izindi zo mu bihugu bikomeye muri Cinema muri Afurika nka Nigeria, Zimbabwe,Afurika y’Epfo n’ibindi.
Uru rutonde rwakozwe na Pan African Film Festival (PAFF) yiyemeje guteza imbere sinema nyafurika.
Filimi ya City Maid, ikunzwe cyane mu Rwanda kubera ko igera kuri benshi binyuze kuri Rwanda TV ari nabyo byayihaye (...)

Sponsored Ad

Filimi y’uruhererekane imaze imyaka ica kuri Televiziyo y’u Rwanda no ku mbuga nkoranyambaga ya City Maid yashyizwe ku rutonde rwa filimi 10 zikunzwe muri Afurika aho iri kumwe n’izindi zo mu bihugu bikomeye muri Cinema muri Afurika nka Nigeria, Zimbabwe,Afurika y’Epfo n’ibindi.

Uru rutonde rwakozwe na Pan African Film Festival (PAFF) yiyemeje guteza imbere sinema nyafurika.

Filimi ya City Maid, ikunzwe cyane mu Rwanda kubera ko igera kuri benshi binyuze kuri Rwanda TV ari nabyo byayihaye kwamamara kugera ubwo iza ku rutonde rwa filime 10 nziza ku mugabane wa Africa ndetse zerekana ko zifite ejo hazaza heza ku buryo zizakomeza kugera kure hashoboka nk’uko ikigo Pan African Film Festival (PAFF) cyakoze uru rutonde cyabitangaje.

Pan African Film Festival ni ikigo kabuhariwe mu guteza imbere filime nyafurika gikorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyashinzwe na Danny Glover umukinnyi w’icyamamare muri Cinema uri mu bakomeye muri Hollywood. Iki kigo cyakoze uru rutonde kimaze imyaka 30 gikora iki gikorwa cyo guteza imbere no kumenyekanisha filime nyafurika ku rwego mpuzamahanga.

City Maid yisanze kuri uru rutonde rwa filime 10 nziza muri Africa hamwe n’izindi zikomeye zo mu bihugu byateye intambwe ikomeye muri cinema nka :Castle and Castle yo muri Nigeria, Cook Off yo muri Zimbabwe, Fatsani:A Tale Of Survival yo muri Malawi, Fisherman’s Diary yo muri Cameroon, Just in Time yo muri Kenya, Riona yo muri Nigeria, Dede yo muri Ghana, Blood and Water yo muri Afrika y’Epfo hamwe na Lanjuro yo muri Gambia.

Iyi filimi ya Bwana Misago Wilson ikorwa na Zacu Entertainmaint aho igaragaramo abakinnyi nka Ndayizeye Emmanuel ukina yitwa Nick,Uwamwezi Nadege ukina yitwa Nana,Musanase Laura uzwi nka Nikuze,Mukakamanzi Beata ukina ari Mama Nick,Uwihoreye Mustapha wamenyekanye nka “Ndimbati” ariko muri iyi filimi aba yitwa Deo, n’abandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa